00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yatangije imbwirwaruhame ye Igifaransa gitomoye (Video)

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 22 December 2018 saa 08:23
Yasuwe :

Perezida Kagame yongeye kugaragaza ubumenyi mu kuvuga Igifaransa mu ijambo ryo gushimira mu mbwirwaruhame ye nyuma yo kugirwa umuturage w’icyubahiro w’Umujyi wa Abidjan muri Côte d’Ivoire.

Umukuru w’Igihugu yumvikanye avuga Igifaransa ku wa 20 Ukuboza 2018, mbere yo gusoza uruzinduko rw’iminsi ibiri we na Madamu Jeannette Kagame bagiriye muri Côte d’Ivoire.

Mu ijambo rye, yatangiye abaha ikaze akoresheje Igifaransa gitomoye mu magambo agira ati “Bwana Guverineri w’Akarere ka Abidjan, bayobozi gakondo, n’abateraniye hano, mwaramutse!”

Yakomeje mu Cyongereza, ati ‘‘Ndashimira amagambo meza mwambwiye, abo turi kumwe n’igihugu cyanjye. Ni iby’agaciro kuri njye kugirwa umuturage w’icyubahiro wa Abidjan no guhabwa imfunguzo z’umujyi wanyu mwiza. Byanshimishije cyane, Madamu yabyungukiyemo ndetse n’Abanyarwanda ntewe ishema no kuyobora.’’

Yavuze ko kugirwa umuturage w’icyubahiro wa Abidjan ari ikimenyetso cy’ubushake bwo guha ikaze Abanyafurika bose no gushyikira urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.

Yagize ati “Gukuraho ibyo bidutandukanya byose bizoroshya ubucuruzi, ubwumvikane, ubufatanye n’ubucuti mu baturage bacu.”

Perezida Kagame yashimangiye biri mu mujyo w’amasezerano yasinyiwe i Kigali muri Werurwe 2018 yo koroshya urujya n’uruza muri Afurika no gushyiraho isoko rusange.

Kagame yashimye umuco yeretswe avuga ko ugaragaza ubukungu bw’umuco Nyafurika.

Ati “Reka mvuge uko nejejwe n’imigisha y’abayobozi gakondo b’akarere ka Abidjan. Umuco wacu ni yo soko y’indangagaciro. Uko Afurika itera imbere, bizaba iby’agaciro kuguma ku murage wacu no kuwuhererekanya n’ibisekuru bizaza.”

Perezida Kagame yijeje ko ubuyobozi bwa Abidjan ko azakomeza kuba umuturage mwiza. Abayobozi gakondo ba Côte d’Ivoire bamuhaye ikamba, umwitero, urunigi n’igisa nk’inkuyo ikozwe mu bwoya.

Yasoje ijambo akoresha Igifaransa ati “Ndabashimira.”

Si ubwa mbere Perezida Kagame avuze Igifaransa nk’ururimi rukoreshwa n’ibihugu bihuriye muri OIF, Umunyarwandakazi Mushikiwabo Louise yatorewe kubera Umunyamabanga Mukuru mu myaka ine.

Mu birori byo kwishimira intsinzi ye byabereye muri Kigali Convention Center ku wa 3 Ugushyingo 2018, Perezida Kagame yavuze ko yagikoresheje.

Mu nama ya 17 ya OIF yabereye i Erevan muri Arménie ku wa 11-12 Ukwakira 2018, Perezida Kagame yamamaje Mushikiwabo, anashimira abamutoye.

Yagize ati “Turi i Erevan nta kuntu Louise yari gutsinda ngo anyuremo usibye abamushyigikiye twavugaga (abakuru b’ibihugu bya Afurika n’ibindi bigize OIF), ni njye wamuranze. Nagombaga kumuranga mu Gifaransa. Nagombye kuvuga amavu n’amavuko ye mu Gifaransa. Amaze gutorwa nashimiye abamutoye mu Gifaransa. Urabyumva ko urugendo rumaze kuba rurerure.”

Mushikiwabo wayoboye Ububanyi n’Amahanga bw’u Rwanda kuva mu 2009 yatowe ahigitse Umunya-Canada, Michaëlle Jean.

Reba hano Perezida Kagame avuga Igifaransa

Perezida Kagame yavuze ko yaranze Mushikiwabo akoresheje Igifaransa kuko nta busemuzi bwifashishwa mu Nama y'Umuryango w'Ibihugu bikoresha Ururimi rw'Igifaransa (OIF)
Perezida Paul Kagame yagizwe umuturage w’icyubahiro w’Umujyi wa Abidjan muri Côte d’Ivoire
Umuhango wo gusezera Mushikiwabo no kwishimira intsinzi ye muri OIF wabereye muri Kigali Convention Centre ku wa 3 Ugushyingo 2018, witabiriwe n'abayobozi bakuru muri Guverinoma n'inshuti z'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages