00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yatangije icyumweru cy’icyunamo acana urumuri rw’icyizere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 April 2025 saa 11:42
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bacana urumuri rw’icyizere cyerekana ahazaza h’Abanyarwanda.

Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe mu turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga Ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye abasaga miliyoni mu mezi atatu gusa.

Mbere yo gucana urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi 100, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame babanje gushyira indabo ku mva rusange ndetse banunamira imibiri y’inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye ku Gisozi.

Mu bitabiriye uyu muhango, harimo abayobozi muri Guverinoma no mu zindi nzego nkuru z’igihugu, abahagarariye imiryango y’abarokotse Jenoside, inshuti z’u Rwanda n’abandi.

Tariki ya 26 Mutarama 2018 ni bwo Loni yasabye ko tariki ya 7 Mata iba Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi; inyito yahinduye iyari isanzwe ikoreshwa itatinyukaga kuvuga ukuri kw’ibyabaye.

Ibarura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu 2000 rikamara imyaka ibiri (2000-2002), ryagaraje ko Abatutsi 1.074.017 bishwe mu gihe cy’iminsi ijana kuva muri Mata kugera muri Nyakanga 1994. Iyo raporo yatangajwe mu 2004 igaragaza aho abishwe bari batuye, imyaka bari bafite, amazina yabo ndetse bamwe muri bo bizwi neza uburyo bishwemo.

Imyaka 31 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibaye
Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 31 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rw’igihugu wabereye kuri Rwibutso rwa Kigali
Buri mwaka izi mva zishyirwaho indabo, mu guha agaciro Abatutsi bishwe muri Jenoside
Izi mva rusange zishyinguwemo Abatutsi biciwe hirya no hino mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo
Abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagiye kwibukwa ku nshuro ya 31
Buri mwaka hacanwa urumuri rw’Icyizere rumara iminsi 100, mu kunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko ushinzwe ubutegetsi n'imari, Mussa Fazil Harerimana (ubanza iburyo), ubwo yari ageze ku Gisozi ahubatse Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Consolée Uwimana (uri iburyo) ari kumwe n’Umushinjacyaha Mukuru, Habyarimana Angelique
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe na mugenzi we w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kayisire Marie Solange, yageze ku Gisozi ari kumwe n’Umunyamabanga muri Minisiteri y'imari n'igenamigambi ushinzwe ishoramari rya Leta, Tesi Rusagara (uri iburyo)
Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu
Abarimo Gen (Rtd) James Kabarebe, Minisitiri w’Urubyiruko, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore bagera ku Gisozi
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva (uri ibumoso) yitabiriye uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera ari kumwe na Minisitiri ufite mu nshingano ibikorwa by’ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi (uri iburyo) n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Amb. Gasamagera Wellars
Uyu muhango witabiriwe n’abatuye hirya no hino mu Mujyi wa Kigali
Musenyeri Dr. Laurent Mbanda uyobora Itorero Angilikani mu Rwanda ari mu bitabiriye uyu muhango wo kwibuka31
Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko ushinzwe ubutegetsi n'imari, Mussa Fazil Harerimana (ubanza iburyo), ubwo yari ageze ku Gisozi ahubatse Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Abanyamahanga n’inshuti z’u Rwanda basanzwe bifatanya n’Abanyarwanda kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Musa ubwo yari ageze ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali
Sandra Shenge ushinzwe Porogaramu muri Aegis Trust, ni we wari umusangiza w'amagambo

Amafoto: Herve Kwizera


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .