Ku wa kabiri tariki ya 21, amaze gusura aya mateka yanditse mu gitabo cy’abashyitsi ati “Nishimiye kwiga aya amateka akomeye y’iki gihugu gikomeye.”
Uyu Mujyi (Tipasa Archaelogical Park) uri mu bilometero 70 z’Iburengerazuba bwa Alger, Umurwa mukuru wa Algeria, ukaba uranga amateka yo kwibohora ku bihugu bya Afurika.
Aha hanabereye intambara zikomeye zagiye zihuza byari ibihangange hambere nk’Abaromani, aba Byzanthin, aba Berbere n’abandi haberaga n’ubucuruzi bukomeye mu bihe bya kera mbere ya Yezu Kirisitu.
Haracyabarizwa kandi amateka y’ibi bihugu, ndetse haje kwemerwa nk’umurage w’amateka y’Isi n’ishami rya Loni rishinzwe uburezi n’umuco (UNESCO).
Aka gace kakorerwagamo ibikorwa bikomeye by’ubucuruzi, dore ko kari ku nkombe z’inyanja nini ya Mediterane.
Hari kandi n’imva y’umwami wa Maurétanie. Uyu Mujyi waje kugirwa icyicaro gikuru mu ntanmbara ya gatatu yiswe punique yahuje abaromani n’AbanyaCarthage mu mwaka wa 146 mbere ya Yezu Kirisitu.
Mu kuwurinda wazengurukijwe urukuta rukomeye ruwurinda rufite kilometero ebyiri z’umuzenguruko ariko uza gusenywa mu mwaka wa 430 n’abitwaga aba Vandales.
Ahasurwa ubu hari ibisigazwa bya Kiliziya n’ibindi bikorwa bitandukanye, imva z’abami, inkuta z’inzu zari zikomeye mu bihe bya kera n’ibindi.
twitter: @NtakirutaDeus



















TANGA IGITEKEREZO