Abajyanama bashyizweho ni Dr. Jeannette Bayisenga, Gentil Musengimana, Gilbert Muhutu, Regis Mugemanshuro na Dr. Ernest Nsabimana.
Dr Bayisenge Jeannette ni umwarimu mukuru muri Kaminuza y’u Rwanda, Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’abagore ndetse yari Umuyobozi w’Inama njyanama y’Akarere ka Gasabo, mu gihe Rugemanshuro Regis ari umuyobozi ushinzwe ihinduramikorere mu ikoranabuhanga muri BK Group Plc.
Dr Ernest Nsabimana we ni umuyobozi wa IPRC Karongi mu gihe Gilbert Muhutu ari umugenzuzi muri Banki Nkuru y’u Rwanda ndetse yabaga mu nama Njyanama y’Akarere ka Nyarugenge.
@CityofKigali : Nk' uko biteganywa n' Itegeko rishya rigenga Umujyi wa #Kigali, Perezida wa Republika @PaulKagame amaze gushyiraho Abajyanama 5 bagize Njyanama y'Umujyi wa #Kigali. Abandi 6 ejo baratorwa. Ejo kuri 17/08/2019 , Gapitali yacu izarara ifite ubuyobozi bushya.
— Anastase SHYAKA (@ashyaka) August 16, 2019
Kuri uyu wa 17 Kanama 2019 nibwo baziyongeraho abajyanama batandatu bazahagararira uturere dutatu tugize Umujyi wa Kigali, aho buri karere kazatanga abajyanama babiri kandi nibura umwe akazaba ari umugore. Ni amatora azatangira saa yine za mu gitondo.
Abajyanama bazatorwa bazaturuka ku rutonde ruheruka kwemezwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, aho Akarere ka Gasabo gafite abakandida 11 barimo abagore batanu, Kicukiro ifitemo 15 barimo abagore umunani naho Nyarugenge ifitemo abakandida barindwi barimo abagore batatu.
Abajyanama b’Umujyi wa Kigali batorerwa muri buri karere k’Umujyi wa Kigali, batorwa ku buryo buziguye kandi mu ibanga n’Abagize Inama Njyanama z’Imirenge igize ako Karere.
Ubwo abajyanama batowe mu turere tw’Umujyi wa Kigali bazaba bamaze kumenyekana, baziyongera ku bashyizweho n’Iteka rya Perezida, bose hamwe bazarahira maze saa cyenda bitoremo Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali, izawuyobora mu myaka itanu iri imbere.
Komite Nyobozi izatorwa izaba igizwe n’abantu batatu barimo nibura umugore umwe. Abo ni Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa remezo n’Umuyobozi Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza y’Abaturage.
Bazatorerwa igihe cy’imyaka itanu, bashobora kongera kwiyamamaza ariko ntibarenze manda ebyiri zikurikirana. Inteko itora Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali igizwe n’abagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali n’abagize Biro z’Inama Njyanama z’imirenge yose iri mu Mujyi wa Kigali.
Abazatorwa bazasimbura Rwakazina Marie Chantal uheruka kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, Busabizwa Parfait wari Umuyobozi Wungirije ushinzwe Ubukungu ari na we wasigiwe ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali by’agateganyo na Muhongerwa Patricie wari Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, bombi batagaragara mu bakandida.
Uretse abajyanama bemejwe n’Iteka rya Perezida bamaze kumenyekana, abakandida bazavamo abajyanama bahagarariye uturere mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali harimo abasanzwe bafite amazina azwi mu mirimo inyuranye.
Harimo Me. Murekatete Henriette Théophile uheruka kwiyamamariza kuba umudepite ahagarariye Umujyi wa Kigali ariko agatsindwa na Rubingisa Pudence wahoze ari Umuyobozi muri kaminuza y’u Rwanda, bo mu Karere ka Gasabo.
Hari kandi Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Umutoni Gatsinzi Nadine watanze kandidatire muri Kicukiro n’abandi.
Nyuma y’imiyoborere mishya y’Umujyi wa Kigali iheruka kwemezwa ndetse inzego zawo zikaba zigiye kubona abayobozi bashya, bizakomereza mu turere tuwugize nyuma y’uko twambuwe ubuzima gatozi n’inama njyanama zatwo zikavanwaho n’itegeko rishya.
Mu minsi mike Akarere ka Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge tuzahabwa ubuyobozi bushya, aho Akarere kazaba kayobowe n’undi utitwa Meya, ahubwo azaba ari Umuyobozi Mukuru w’Akarere n’Umuyobozi Mukuru w’Akarere Wungirije.
Abagize Urwego Nshingwabikorwa bazajya bashyirwaho n’Iteka rya Perezida, bamare ku buyobozi igihe cy’imyaka itanu ishobora kongerwa.



















TANGA IGITEKEREZO