00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yashyizeho abajyanama b’Umujyi wa Kigali

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 21 August 2024 saa 02:45
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kanama 2024, Perezida Paul Kagame yashyizeho abajyanama batandatu mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.

Abashyizweho ni Fulgence Dusabimana wari usanzwe Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ibikorwaremezo, Samuel Dusengiyumva wari usanzwe ari Meya w’Umujyi wa Kigali , Flavia Gwiza, Christian Mugenzi Kajeneri, Marie Grace Nishimwe na Jack Ngarambe.

Ni abajyanama bashyizweho mu gihe hari gutegurwa amatora y’abandi bahagariye uturere mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, yari yasubitswe mu cyumweru gishize.

Itegeko nimero 22/2019 ryo ku wa 29 Nyakanga 2019 rigenga Umujyi wa Kigali mu ngingo yaryo ya kane, rigaragaza ko Umujyi wa Kigali uyoborwa n’Inama Njyanama yawo.

Riteganya ko Umujyi wa Kigali ugira Abajyanama 11 barimo batandatu batorwa ndetse na batanu bashyirwaho n’Umukuru w’Igihugu.

Icyakora iri tegeko ryemerera Perezida wa Repubulika kuba yagabanya cyangwa akongera umubare w’abajyanama yemerewe gushyiraho, ari nayo yakurikijwe kuri iyi nshuro.

Aba bajyanama hamwe n’ab’uturere tugize Umujyi nibo batorwamo Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali igizwe n’abantu batatu.

Abo ni Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa remezo n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage.

Abagize komite nyobozi y’Umujyi wa Kigali batorerwa manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa, ariko ntibashobora kurenza manda ebyiri zikurikirana.

Samuel Dusengiyumva yongeye kugirwa Umujyanama mu mujyi wa Kigali
Christian Mugenzi Kajeneri ni umwe mu bajyanama b'Umujyi wa Kigali
Fulgence Dusabimana yari asanzwe muri Njyanama y'Umujyi wa Kigali
Flavia Gwiza ari mu bajyanama b'Umujyi wa Kigali
Nishimwe Marie Grace ni umwe mu bajyanama b'Umujyi wa Kigali
Jack Ngarambe yagizwe Umujyanama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .