Ibi Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yari mu nama ya 22 ya Doha Forum iri kubera i Doha muri Qatar, aho yagarutse ku myitwarire y’ibihugu biteye imbere, byiganjemo ibiri mu bice by’amajyaruguru y’Isi (global north), ku bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere byiganjemo ibiri mu bice by’amajyepfo y’Isi (global south).
Perezida Kagame yavuze ko iterambere ry’u Bushinwa ari ikintu cyiza, cyane ko buterana imbere n’ibindi bihugu.
Yagize ati "Iterambere ry’u Bushinwa ni ikintu cyiza kuko butera imbere buri kumwe n’ibindi bihugu [bikorana]. Uburyo u Bushinwa bukorana ubucuruzi ni ingenzi cyane, uburyo bukorana n’ibindi bihugu, cyane cyane ibihugu byo muri Afurika, ni ikintu cyiza."
Umukuru w’Igihugu yatanze urugero ku bucuruzi bw’u Rwanda n’u Bushinwa, avuga ko agaciro kabwo kazamutse cyane.
Ati "Ku Rwanda, agaciro k’ubucuruzi twari dufite n’u Bushinwa karazamutse kava kuri miliyoni 35$, kagera kuri miliyoni 150$. Ibyo ubwabyo bisobanura umusaruro w’ingamba zashyizweho. Ntekereza ko ari nako byagenze ku bindi bihugu bya Afurika bifite ubukungu bunini kurusha u Rwanda, byungutse kurushaho. Icyo ni ikintu cyiza."
Perezida Kagame yasobanuye ko umubano w’u Bushinwa utaba ufite ibindi biwukurikira nk’uko bikorwa n’ibindi bihugu, ati "Tubona amasomo menshi, ariko ntitubone byinshi mu gaciro k’ibikorwa, nk’uko nabigaragaje ku Bushinwa."
Yavuze ko u Bushinwa bufatanya n’u Rwanda mu kubaka ibikorwaremezo bitandukanye birimo ingomero z’amashanyarazi, ibitaro n’indi mishinga.
Perezida yavuze ko ibihugu bikiri mu nzira y’iterambere, byiganjemo ibiri mu gice cy’amajyepfo y’Isi, bifite uruhare runini mu rugendo rwo kwiteza imbere.
Ati "Dukeneye kumenya ko hari byinshi twakora bitugirira umumaro nk’abo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, ariko dukeneye gukorera hamwe, dukeneye gukorana, nyuma nibwo dushobora kuzunguka binyuze mu kugira ubufatanye hagati y’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere n’ibihugu biteye imbere. Gusa ibihugu biteye imbere ntabwo bishyigikira ubufatanye butuma buri wese yumva ari kubwungukiramo."
Kenshi hakunze kumvikana imvugo zishinja u Bushinwa gukoresha imbaraga bufite mu gushyira mu bibazo inyungu z’ibindi bihugu biri mu nzira y’amajyambere, bugashinjwa kubiha inguzanyo bitazashobora kwishyura, bityo bukazatwara umutungo wabyo.
U Bushinwa kandi bwakunze kuvugwaho gukora ubucuruzi butanyuze mu mucyo, icyakora kenshi ugasanga izi mvugo ziraturuka mu bayobozi cyangwa abandi basesenguzi bo mu bihugu biri mu gice cy’amajyaruguru y’Isi, byiganjemo ibyateye imbere.
Icyakora Perezida Kagame yavuze ko hashingiwe ku mateka, bigoye kwemeza ko imikoranire y’u Bushinwa n’ibindi bihugu itabigirira inyungu, nk’uko benshi bo mu bihugu biteye imbere bakunze kubivuga.
Ati "Nta kintu tubona mu mateka kitwereka ko u Bushinwa bukoresha nabi imbaraga zabwo. Ahubwo twungukira mu bufatanye n’ubushake bwo kuzana buri wese ku meza y’ibiganiro, aho buri wese yumva ari kungukira muri ibyo biganiro."
Muri iyi minsi, hari ihangana ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa, aho usanga ibi bihugu bihangana mu nzego zitandukanye. Kenshi usanga ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bisabwa gufata uruhande, rushobora kuba urwa Amerika cyangwa urw’u Bushinwa, ibigira ingaruka ku bukungu bwabyo.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko ihangana hagati y’ibihugu bikomeye rizakomeza kubaho, icyakora ashimangira ko uburyo u Bushinwa bukoresha muri iri hangana ari bwo bukwiriye.
Ati "Ntabwo twakwirengagiza ihangana ririho, kandi kuba u Bushinwa buririmo, ntekereza ko bugaragaza uburyo bukwiriye bwo guhangana. Igabanywa ry’ikoreshwa nabi ry’imbaraga z’ibihugu biteye imbere ni ingenzi cyane, kandi u Bushinwa bubigiramo uruhare mu buryo butandukanye."
Inama y’uyu mwaka yitabiriwe n’abandi bayobozi ba Guverinoma ku rwego rw’Isi, abayobozi b’imiryango mpuzamahanga, abayobozi b’ibigo byigenga, imiryango itari iya leta n’abandi bafata ingamba ku rwego mpuzamahanga.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ishingira ku buryo bwo guhanga ibisubizo bishya mu guhangana n’ibibazo byugarije Isi, birimo ibijyanye n’umutekano, uburinganire ndetse n’iterambere rirambye.
Perezida Kagame yagize uruhare mu kiganiro kigaruka ku ruhare rw’u Bushinwa mu iterambere ry’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, cyiswe ’China’s Role in a Rising Global South: Redefining the Future World Order.’ Ni ikiganiro cyateguwe na ’Doha Forum’ na ’Center for China and Globalization.’
Mu bandi bakigizemo uruhare harimo Perezida mushya wa Namibia, Nangolo Mbumba, Minisitiri w’Intebe w’Ikirwa cya Barbados, Mia Amor Mottley, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane wa Honduras, Dr. Eduardo Enrique Garcia na Perezida wa Center for China and Globalization, Dr. Henry Wang.
Inama ya Doha igamije guteza imbere ibiganiro bijyanye n’uburyo bwo gushyiraho ingamba z’iterambere mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi, byose bigamije iterambere ry’abayituye.
![](local/cache-vignettes/L1000xH714/54188513151_8bc765a45b_k-1db15.jpg?1733589269)
![](local/cache-vignettes/L1000xH714/54188794594_4516191d7f_k-52a2d.jpg?1733589269)
![](local/cache-vignettes/L1000xH714/54187625847_ad3b0bb507_k-27da3.jpg?1733589269)
![](local/cache-vignettes/L1000xH714/54188795049_e5c47c5c2c_k-ece74.jpg?1733589269)
![](local/cache-vignettes/L1000xH714/54188513416_24d2914ff7_k-edbb6.jpg?1733589270)
![](local/cache-vignettes/L1000xH714/54188774933_72b9a11e90_k-b27be.jpg?1733589270)
![](local/cache-vignettes/L1000xH714/54188953000_fe74869d78_k-242fd.jpg?1733589270)
![](local/cache-vignettes/L1000xH714/54188774283_dec92da077_k-6057e.jpg?1733589270)
![](local/cache-vignettes/L1000xH667/54188512656_61af15755a_k-e5715.jpg?1733589270)
![](local/cache-vignettes/L1000xH666/gemohlixsaa46c6-ae701.jpg?1733589271)
![](local/cache-vignettes/L1000xH714/gemoexdxyaaels7-5fa23.jpg?1733589271)
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!