00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yashimiye ibikorwa bya World Vision mu Rwanda

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 24 May 2013 saa 08:12
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Richard Strearns umuyobozi w’ umushinga World Vision ushyinzwe guteza imbere ibikorwa bitandukanye, baganira ku bufatanye n’imikoranire anabashimira ubufatanye bwiza bagaragaza mu Rwanda.
Minisiti w’ Ubutegetsi bw’ Igihugu James Musoni yavuze ko Richard Strearns n’itsinda bari bazanye bashimiye Perezida wa Repubulika ubufatanye, bavuga ko bishimiye icyerekezo u Rwanda rurimo mu iterambere.
Umukuru (…)

Umukuru w’Igihugu nawe yabashimiye imikoranire, anabizeza ubufatanye no mugihe Kizaza.

Minisitiri Musoni yagize ati “World Vision ikorera mu turere 21 mu gihugu cyacu. Bari hirya no hino. Gahunda zabo bazihuza na gahunda za Leta.Ni abafatanyabikorwa beza mu burezi,mu buhinzi, mu gufasha abana b’ imfubyi, mu bikorwa by’ubuzima, mu bikorwa remezo n’ibindi.

Strearns asobanura impamvu y’urugendo yagize ati “Twaje gusura u Rwanda, kureba uko ubufatanye butera imbere no gushimira Perezida Kagame uburyo ateza imbere Igihugu.Twaganiriye ku byo tuzakora mu gihe kizaza, nishimiye ibyo World Vision ikora mu Rwanda, mu guteza imbere abana ,mu gufasha abaturage mu bikorwa by’ iterambere,n’ibindi bikorwa bitandukanye dufatanya mu guteza imbere u Rwanda.”

World Vision isanzwe ifasha u Rwanda mu bikorwa by’ubujyanana no gufasha abana bafite ibibazo, gufasha abanduye virusi itera SIDA, kuyirwanya no kurwanya indwara ya Maraliya, gukwirakwiza amazi meza, isuku, kwihaza mu biribwa, kurengera abana n’uburezi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages