00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yashimiye abatoye ‘Yego’ cyangwa ‘Oya’ muri referendumu

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 22 December 2015 saa 11:58
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yashimiye Abanyarwanda baheruka gutora muri referendumu, avuga ko Demokarasi yabo ikomeje gushinga imizi kuko bakomeje kwihitiramo uko bagomba kubaho.

Ubwo yatangizaga inama y’Umushyikirano ya 13 kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukuboza 2015, i Kigali, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimiye uburyo Abanyarwanda b’imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo bitabiriye amatora ya referendumu, bihitiramo icyerekezo kibakwiye.

Yagize ati “Tuvuye muri referendumu kandi yitabiriwe n’abantu benshi, kandi umubare munini cyane watoye yego. Abandi nabo bagera mu bihumbi batoye Oya. Bose ndabashimiye. Ndashimira buri wese watoye."

Yakomeje agira ati "Abanyarwanda rero bafashe icyemezo cyo gushyiraho igihe kizwi cyo gushimangira ibyo tumaze kugeraho ku buryo bidashobora guhungabana cyangwa gusubira inyuma, ni uko tugakomeza kwibanda kuri politiki yo gukomeza kubaka igihugu cyacu, ntidukangwe n’amateka ahubwo tugakomeza dufite icyizere cy’ejo hazaza.”

Perezida Kagame avuga ko hari impamvu zikomeye zatumye ibyo Abanyarwanda bavuga n’ibyo batekereza bigana muri icyo cyerekezo.

Zimwe muri zo, ngo ni uko umubare munini w’abemeje Itegeko Nshinga ryavuguruwe ari urubyiruko.

Ati “Ni ikigero cy’abantu batigeze bagira impamvu yo gutinya umupolisi cyangwa ngo batange ruswa bayiha umukozi wa Leta kugira ngo babone uburenganzira bwo kubaho. Abenshi muri bo ntibigeze bumva urusaku rw’amasasu, ntabwo bigeze baba mu buzima burangwa n’ubwoba bukabije bwasize ibikomere ku mitima y’ababyeyi babo.”

Ibi ngo Abanyarwanda bakwiye kubyishimira, kuko ariho hazaza abenshi bahoraga bifuriza abana babo.

Indi mpamvu ngo ni uko ikindi cyiciro cy’abemeje ko Itegeko Nshinga rivugururwa, ari abo mu kigero cy’ababayeho mu bihe bibi mu mateka yu Rwanda, bakaba barakuye amasomo muri ayo mateka.

Perezida Kagame yagize ati “Nibo bongeye kubaka iki gihugu, icyari ubwoba bagihindura icyizere. Nabo kandi tugomba kubashimira.”

Nyuma ya referendumu yabaye ku matariki ya 17 na 18 Ukuboza 2015, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje bidasubirwaho ko Abanyarwanda bemeje ko Itegeko Nshinga rivugururwa ku kigero cya 98.3%.

Ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 4 Kamena 2003, muri uyu mwaka ryatangiye kuvugururwa nyuma y’ubusabe bw’Abarenga miliyoni 3.7, basabaga ubutitsa ko Perezida Kagame yakwemererwa kwiyamamaza na nyuma ya 2017, ariko biza kugaragara ko hari n’izindi mpinduka zikenewe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages