Ni amakuru yatangajwe ku wa 15 Werurwe 2025 n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu itangazo ryanyujijwe kuri X.
Ni itangazo ryagiraga riti “Kuri iki gicamunsi muri Urugwiro Village, Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun ucyuye igihe na Ambasaderi wa Angola mu Rwanda, Eduardo Filomeno Bárber Leiro Octávio na we ucyuye igihe, agamije kubasezeraho na cyane ko basoje inshingano zabo.”
Umukuru w’Igihugu yakiriye abo badipolomate nyuma y’uko na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe aherutse kubakira akabashimira ku ruhare rukomeye bagize mu guteza imbere umubano w’ibihugu byabo n’u Rwanda mu bihe bari bamaze muri izo nshingano.
Muri Nzeri 2022 ni bwo Perezida Kagame yakiriye impapuro zemereraga Amb. Wang Xuekun guhagararira u Bushinwa mu Rwanda. Icyo gihe Wang Xuekun yari asimbuye Amb. Rao Hongwei, wari uherutse gusoza inshingano ze nka Ambasaderi w’u Bushinwa kuva mu 2016.
Ni mu gihe mu Ukuboza 2018 ari bwo Umukuru w’Igihugu yakiriye impapuro za Amb Eduardo Filomeno Leiro Octávio guhagararira Angola mu Rwanda.
Icyo gihe Amb Eduardo Filomeno Leiro Octávio yagaragaje ko icyo cyari ikimenyetso cy’ibihugu byombi mu guteza imbere umubano mu bya politiki, ubukungu n’izindi nzego, agaruka ku bikorwa bishimangira uwo mu bano birimo iby’uko Angola yari yakuriyeho Abanyarwanda gusaba viza y’umukerarugendo n’ibindi.
Umubano w’ibyo bihugu abo badipolomate bari bahagariye mu Rwanda ugenda ukura uko bwije n’uko bukeye.
Nk’ubu uyu mwaka ni uwa 54 u Rwanda n’u Bushinwa byinjiye mu mubano ushingiye ku bufatanye, ubwubahane no gushyigikirana, washibutsemo iterambere ku babituye.
Ni umubano umaze kubyara inyungu zitandukanye, aho nko mu mpera za 2019, abanyeshuri b’Abanyarwanda bagera ku 1600 bigaga muri iki gihugu. Kuva mu 1976, u Bushinwa bwatangaga buruse ku Banyarwanda, ndetse mu myaka ishize, abagera ku 100 babyungukiyemo.
Mu buvuzi na ho u Bushinwa bufitemo ukuboko aho nibura kuva mu 1982, u Bushinwa bwohereje mu Rwanda abaganga 258 bahageze mu matsinda 21, bavura abaturage ibihumbi 700 birenga abarenga ibihumbi 37 babazwe.
Rimwe mu ishoramari rishya Abashinwa bafite mu Rwanda ni Uruganda rwa Anjia Prefabricated Construction Rwanda Company Ltd rukorera sima mu Karere ka Muhanga. Rukoresha abakozi barenga 7000 muri icyo gihugu, rukaba ari urwa 23 mu nganda nini kandi zikomeye ku Isi ndetse mu Bushinwa ni urwa cyenda.
Kuri Angola na ho ni uko, aho nko mu 2022 Guverinoma y’u Rwanda n’iya Angola byatangiye gushyira mu bikorwa amasezerano yo guca burundu gusoresha kabiri ku byerekeye imisoro ku musaruro, ibihugu byombi byari biherutse gushyiraho umukono.
Angola kandi imaze igihe ari umuhuza w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku bibazo byo mu Burasirazuba bw’iki gihugu kiyobowe na Félix Tshisekedi.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!