Perezida Kagame yasangije Afurika ibyiza EAC imaze kugeraho mu gukorera hamwe

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 23 Ukwakira 2020 saa 07:30
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Rwanda unayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, yasangije indi miryango itandukanye ihuza ibihugu byo muri Afurika ibyiza uyu muryango umaze kugeraho mu bijyanye n’ubufatanye bw’ibihugu biwugize.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 22 Ukwakira ubwo yitabiraga inama yahuje Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe n’indi miryango itandukanye ihuza ibihugu byo kuri uyu mugabane.

Iyi nama yabaye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga yanitabiriwe na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa uyoboye AU muri iki gihe n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Moussa Faki Mahamat,

Perezida Kagame yagaragaje ko hari byinshi bimaze gukorwa mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba ahanini bigamije koroshya ubucuruzi n’urujya n’uruza hagati y’ibihugu biwuhuriyemo.

Yagize ati “Nishimiye kubatangariza ko Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ukomeje gutanga icyizere mu gushyira mu bikorwa koroshya ubuhahirane, ndetse n’amasezerano ashyiraho isoko rusange. Inzitizi nyinshi zabangamiraga ubuhahirane zakuweho, imipaka ihuriweho igera kuri 13 mu karere ubu iri gukora, harimo uhuza Tanzania na Zambia."

Ku birebana n’ubuhahirane mu gihe cya Covid-19, Perezida Kagame yavuze ko hashyizweho amasezerano yo gukomeza urujya n’uruza rw’ibicuruzwa, hatangizwa ndetse n’uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gukurikirana abashoferi b’amakamyo mu gihe bafatiwe ibizamini ibihugu byose bikabibona.

Ati “Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kandi wanagize uruhare mu gushyiraho amasezerano agamije kurinda ihungabana ry’ubucuruzi bitewe n’icyorezo cya COvid-19. Gahunda yo gukurikirana no gupima abashoferi b’amakamyo mu karere hifashishijwe ikoranabuhanga ubu irakorwa, kugira ngo hamenyekane abafite ibyangombwa by’uko bapimwe byatanzwe n’ibindi bihugu byo mu muryango.”

“Ibi byashyize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu mwanya mwiza wo kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika no kuzamura inyungu y’aya masezerano y’amateka.”

Muri iyi nama Perezida Kagame kandi yagaragaje ko kubaka umubano utanga umusaruro hagati ya Afurika n’Isi ari ingirakamaro ku mpande zombi, yemeza ko bitangirira ku rwego rw’uturere bikaganisha ku mugabane wose.

Inyungu y’u Rwanda muri EAC

U Rwanda rumaze imyaka 13 rubaye byuzuye umunyamuryango w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC). Nk’igihugu kidakora ku nyanja, hari inyungu nyinshi rumaze kubona n’izindi ruhanze amaso mu muryango utuwe n’abaturage barenga miliyoni 177.

Zimwe muri gahunda z’uyu muryango zatumye u Rwanda rugira inyungu nyinshi harimo ijyanye no guhuza gasutamo no koroshya ubuhahirane. Guhuza za gasutamo byatangijwe muri Mutarama 2010, muri Nyakanga ibihugu bigize EAC byemeranya ku Isoko Rusange, ndetse mu 2013 byemeranya ku gutangira kunoza gahunda y’ifaranga rimwe mu karere, gahunda yahawe imyaka 10 ngo ibe imaze gushyirwa mu bikorwa.

Kumenyekanisha ibicuruzwa byari byarazonze abacuruzi nabyo byarorohejwe hagati y’ibihugu, ubukerarugendo burahuzwa, ishoramari ririyongera, ibihugu bimwe bihuza ikirere mu itumanaho, hanakorwa imishinga minini ihuriweho.

Ibi byatumye u Rwanda rwungukira cyane muri EAC binyuze mu koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa byo mu karere, abacuruzi bafite icyemezo cy’inkomoko bakuriweho amahoro bakwaga mbere kuri gasutamo, igiciro cy’ubwikorezi cyagabanutseho hejuru ya 40%, binyuze mu guhuza za gasutamo ku mihora ya ruguru no hagati.

Mbere ya 2010, EAC yihariraga kimwe cya gatatu cy’ibyo u Rwanda rwatumizaga mu mahanga. Mu 2008, ubucuruzi hagati muri EAC bwiyongereyeho 38% bugera kuri miliyoni $2 715 ugereranyije na 2007. Gutumiza hanze ibicuruzwa ariko bigakorwa hagati muri EAC byiyongereyeho 42% bigera kuri miliyoni $ 1 173 mu 2008 ugereranyije na $ 825 yo mu 2007.

Ibicuruzwa byoherezwa hanze ariko hagati y’ibihugu byo muri EAC byagize agaciro ka miliyoni $ 1,542 mu 2008 ugereranyije na miliyoni $ 1,149 mu mwaka wari wabanje.

Ubucuruzi bukomatanyije u Rwanda rwakoranye n’ibindi bihugu bya EAC mu 2008 bwiyongereyeho 27% kuko bwageze kuri miliyoni $338 buvuye kuri miliyoni $238 zabarwaga mu 2007. Gusa ibyo u Rwanda rwohereje muri ibyo bihugu bigize EAC byo nta cyahindutse kuko bwagumye kuri miliyoni $38 mu 2008.

Muri iki gihe ubucuruzi n’ibihugu bya EAC buhagaze neza kuko mu gihembwe cya mbere cya 2020, ibyo u Rwanda rwohereje muri EAC birukomokamo bingana na miliyoni 14.21$, aho ibyinshi bingana na 38.52 ku ijana byoherejwe muri Uganda bingana na miliyoni 5.47$, ikurikirwa na Sudan y’Epfo n’u Burundi.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare yerekana ko ibyo u Rwanda rwohereje muri EAC birukomokamo mu mezi atatu ya mbere ya 2020 byiyongereyeho 176 ku ijana ugereranyije n’ibihembwe bine byose bya 2019.

Ibyo u Rwanda rwatumije muri EAC mu mezi atatu ya mbere ya 2020 bifite agaciro ka miliyoni 138.66$ bingana na 15.13 ku ijana by’ibyo rwatumije byose. Muri Kenya niho haturutse byinshi, hagakurikiraho Tanzania.

Uretse ubwiyongere bw’ubucuruzi, u Rwanda rwanungukiye mu igabanywa ry’ibiciro riteganywa n’amasezerano y’Isoko Rusange, agena ko nk’ikigo cyo mu Rwanda gishaka gutumiza mu bihugu bya EAC ibikoresho by’ibanze bikenerwa mu nganda, bitakwa imisoro.

Tariki ya 30 Ugushyingo 1993 ni bwo EAC yashinzwe, igizwe n’ibihugu bitatu ari byo Uganda, Kenya na Tanzania Nyuma y’ibi bihugu 3 haje kwiyongeraho u Rwanda,u Burundi na Sudani y’Epfo.

Perezida Kagame yagaragarije Afurika ibyo EAC imaze kugeraho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .