00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yasabye inzego zose gushyira imbaraga mu koroshya ubucuruzi muri Afurika

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 14 October 2019 saa 05:13
Yasuwe :

Perezida Kagame yavuze ko nubwo imbaraga ibihugu bya Afurika byashyize mu koroshya ubucuruzi zirimo kubyara umusaruro hagikenewe gukora byinshi birenzeho kandi inzego zose yaba iza leta, abikorera n’izindi zikabigiramo uruhare.

Yabigarutseho i Abidjan muri Côte d’Ivoire, aho yitabiriye inama y’Ubukungu ihuza abashoramari bakomeye izwi nka ‘‘CGECI Academy 2019.’’

Ni ku nshuro ya munani iyi nama itegurwa n’Impuzamashyirahamwe y’ibigo by’ishoramari muri Côte d’Ivoire (Confédération générale des entreprises de Côte d’Ivoire- CGECI) iteranye.

Kuri iyi nshuro irahuriza hamwe abikorera bo muri Afurika y’Uburengerazuba n’u Rwanda rwitabiriye nk’umutumirwa. Igamije gusangira amasomo ku buryo bwo guteza imbere ibijyanye no koroshya ubucuruzi no gutuma inzego z’abikorera zikora neza.

Mu ijambo yagejeje ku bayitabiriye ubwo yafungurwaga, Perezida Kagame yashimiye urugaga rw’abikorera muri Côte d’Ivoire, avuga ko ari icyitegererezo kubera umusaruro warwo, gushikama no kudahungabanywa, byose bikaba byaragize uruhare mu kongera kubaka no gutera imbere kw’igihugu cyabo.

Ati “Urugero, turashaka kubona ishoramari ryinshi ry’abanya Côte d’Ivoire n’ubunararibonye bwabo mu Rwanda, kandi tugasangira imikorere myiza hagamijwe guhanga urwego rw’inganda rukomeye”.

Ibigo byo muri Côte d’Ivoire n’ahandi muri Afurika byakora byinshi birenze mu gusembura no gutera inkunga uguhanga udushya ku mugabane.

Perezida Kagame yavuze ko insanganyamatsiko y’inama y’uyu mwaka ivuga ku gushyiraho uburyo bwiza bwo gukora ubucuruzi ari ingenzi cyane.

Yavuze ko imbaraga z’ibihugu bya Afurika mu rugendo rwo koroshya ubucuruzi zirimo kubyara umusaruro ariko hakorwa byinshi birenze, uburyo bumwe bwo kubikora akaba ari mu nama zihuza abantu bakaganira, bagasangira ubunararibonye ndetse buri umwe akigira ku wundi.

Ati “Aho guhera ni ukwita ko abo bireba yaba abikorera n’inzego za leta zihurira hamwe ku mpamvu z’ingenzi. Icyo dushaka ni ugukurura no kugumana ishoramari ryo ku rwego rwo hejuru uko bishoboka yaba iryo mu gihugu n’iryo mu mahanga, tugamije guteza imbere ubukungu no kuzanira ubukire abaturage bacu”.

Perezida Kagame yavuze ko ari ngombwa guharanira ko amafaranga yashowe abyazwa inyungu ntihabeho umupaka n’umwe mu bugenzuzi cyangwa ibindi bibazo no gukererwa ku mpamvu zidafatika.

Yatanze urugero ku Rwanda, avuga ko hashyizwe imbaraga mu bukangurambaga mu nzego zose za guverinoma ndetse no mu bikorera bitanga umusanzu mu mavugurura agamije koroshya ubucuruzi.

Umukuru w’Igihugu yemeje ko ibi byashobotse kandi byatanze umusaruro kuko ‘nta mpamvu n’imwe yo kudakora ibiri mu bushobozi bwacu. Twese mu buryo butaziguye tuzagerwaho n’inyungu zo kubikora’.

Raporo ya Banki y’Isi yo mu Ukwakira 2018, yagaragaje ko mu koroshya ubucuruzi, u Rwanda ruri ku mwanya wa 29 mu bihugu 190 ku Isi, n’uwa kabiri muri Afurika inyuma y’Ibirwa bya Maurice.

Kuri uyu wa 30 Gicurasi, nibwo amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika, AfCFTA, yatangiye gushyirwa mu bikorwa nyuma y’iminsi 30 yemejwe n’ibihugu 22 byasabwaga kugira ngo atangire kubahirizwa.

Perezida Kagame yavuze ko nyuma y’isoko rusange igihe ari iki cyo koroshya ubucuruzi kuko aya masezerano ‘ari ikintu gishimishije kandi gitanga icyizere ku iterambere rya Afurika’.

Ati “Buri gihugu n’akarere bigomba gukora ibyangombwa bikenewe kugira ngo tugere ku nyungu twiteze mu kwihuza. Tubitezeho na bagenzi banyu muri Afurika gushyigikira uru rugendo”.

Avuga ko guverinoma zigomba gukora ibyazo zikumva, zigakorana n’inzego z’abikorera mu gukuraho imbogamizi zose zihari mu gukora ubucuruzi.

Perezida Kagame yashimiye urugaga rw’abikorera muri Côte d’Ivoire, avuga ko ari icyitegererezo kubera umusaruro warwo, gushikama no kudahungabanywa, byose bikaba byaragize uruhare mu kongera kubaka no gutera imbere kw’igihugu cyabo. Aha niho yahereye asaba aba bashoramari kuyishora no mu Rwanda.

Ati “Urugero, turashaka kubona ishoramari ryinshi ry’abanya Côte d’Ivoire n’ubunararibonye bwabo mu Rwanda, kandi tugasangira imikorere myiza hagamijwe guhanga urwego rw’inganda rukomeye”.

Ibigo byo muri Côte d’Ivoire n’ahandi muri Afurika byakora byinshi birenze mu gusembura no gutera inkunga uguhanga udushya ku mugabane.

Kwita by’umwihariko ku rubyiruko

Perezida Kagame yavuze kandi ko ari ngombwa guharanira ko urubyiruko ruhabwa uburezi n’amasomo aboneye kugira ngo rubyaze umusaruro amahirwe mashya ahari ku mugabane, harimo n’isoko rusange.

Ati “Ni ingenzi kandi gushora imari mu kubaka imyumvire iboneye mu rubyiruko rwa Afurika, by’umwihariko mu kwihangira imirimo no guhanga ibishya. Nk’uko murimo kubikora binyuze muri gahunda zanyu z’ubujyanama”.

Perezida Kagame yavuze kandi ko Afurika igomba kugera ku rwego aho ibihugu byayo bigira ubushobozi bwo gutera inkunga gahunda zo guharanira impinduka. Icyakora yashimangiye ko abafatanyabikorwa mu iterambere ari ingenzi ariko ibihugu bigomba kubyaza umusaruro inkunga bihabwa.

Iyi nama yitabiriwe n’abagera kuri 50 baturutse mu byiciro bitandukanye by’abikorera mu Rwanda birimo; ubuhinzi, inganda n’ikoranabuhanga. Baragirana kandi ibiganiro n’abagize urugaga rw’abikorera muri Côte d’Ivoire.

Muri rusange mu bayitabiriye harimo abatanga ibiganiro bitandukanye biganisha ku ishoramari, gutera inkunga imishinga mito n’iciriritse, guhanga udushya, imiyoborere n’ibindi.

Iyi nama ngarukamwaka yatangiye kuba mu 2012, itangijwe na CGECI. Iya 2019, yitezwemo abasaga 6000 barimo abayobozi b’ibigo bikomeye bagera ku 1000.

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .