00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma, hashyirwamo amaraso mashya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 June 2026 saa 11:41
Yasuwe :

Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bashya barimo Murwanashyaka Damien wagizwe Minisitiri w’lbikorwaremezo, Zingiro Armand wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’lbikorwaremezo, Col. Bizimungu Claudien, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’lbikorwaremezo na Uwizeye Judith wagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

Ni impinduka zakozwe ku wa 10 Kamena 2026. Murwanashyaka Damien yagizwe Minisitiri w’Ibikorwaremezo asimbuye Dr Gasore Jimmy.

Iyindi Minisiteri yakozwemo impinduka ni iy’Abakozi ba Leta n’Umurimo yahawe Judith Uwizeye, wasimbuye Amb Christine Nkulikiyinka, na ho Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ihabwa Kajangwe Antoine Marie wari Umunyamabanga uhoraho wayo.

Muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo kandi hashyizweho Abanyamabanga ba Leta babiri ari bo Col. Bizimungu Claudien na Zinziro Armand wari Umuyobozi Mukuru wa REG.

Abandi bayobozi

Lt Gen (Rtd) Karenzi Karake yagizwe Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda muri Repubulika y’Abaturage y’u Bushinwa, Maj Gen Bayingana Emmanuel agirwa Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda muri Leta ya Isiraheli.

Col (Rtd) Ruhunga Jeannot yagizwe Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda muri Repubulika ya Pologne mu gihe Amb. Nkulikiyinka Christine yagizwe Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda mu Bwami bwa Espagne.

Tuyishimire Chantal we yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda asimbuye Kajangwe wagizwe Minisitiri muri iyi Minisiteri.

Ni mu gihe Kanyonga Louise yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Zigama CSS na ho Byilingiro Maximilien agirwa Umuyobozi Mukuru w’lkigo gishinzwe Ingufu (REG)

Umurungi Michelle yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije unashinzwe Ishoramari mu Rwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB)

Perezida Kagame yasimbuje bamwe mu baminisitiri hinjiramo amaraso mashya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages