00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi wa AIMS na Dr. Sidi Ould Tah ushaka kuyobora AfDB

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 21 March 2025 saa 06:26
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda ry’abayobozi b’Ikigo Nyafurika gishinzwe guteza imbere Ubumenyi bushingiye ku Mibare (AIMS) barangajwe imbere na Professor Neil Turok wagishinze.

Perezida Kagame yakiriye Professor Neil Turok n’itsinda bari kumwe kuri uyu wa Gatanu, tariki 21 Werurwe 2025. Ibiganiro byabo byibanze ku kongerera imbaraga amahugurwa, ubushakashatsi ndetse n’ibiganiro bishingiye ku bumenyi mu by’Imibare mu Rwanda.

Ni ibiganiro kandi byitabiriwe na Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana.

AIMS ni ikigo cyatangiye gukorera mu Rwanda mu 2016 ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda, gihita kiba icya gatanu gishinzwe binyuze muri AIMS Global Network nyuma y’ibyatangijwe muri Afurika y’Epfo, Senegal, Ghana ndetse na Cameroon.

Kugeza ubu AIMS Rwanda imaze gushyira ku isoko ry’umurimo abanyeshuri barenga 410 bari kugira uruhare mu kubaka ubukungu bwa Afurika bushingiye ku bumenyi. 38% muri bo ni abagore cyangwa abakobwa.

Uretse Professor Neil Turok, kuri uyu wa Gatanu Perezida Kagame yakiriye Dr. Sidi Ould Tah uyobora Banki y’Abarabu ishinzwe iterambere muri Afurika (BADEA).

Uyu mugabo agendereye u Rwanda mu gihe yamaze gutanga kandidatire yo kuyobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere.

Mu biganiro Dr. Sidi Ould Tah yanamugejejeho Ubutumwa bwa Perezida Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritania, aho akomoka.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Dr. Sidi Ould Tah ushaka kuyobora AfDB
Perezida Kagame yakiriye Professor Neil Turok washinze AIMS

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .