Biteganyijwe ko umuhango wo kumurika itangizwa ry’aya marushanwa azwi nka Ironman 70.3 Rwanda, uzaba ku wa 20 Mutarama 2022. Uzabera muri Kivu Serena Hotel. Amarushanwa nyirizina yo azatangira ku wa 14 Kanama 2022.
Serge Pereira n’umugore we, Cindy Descalzi bakiriwe na Perezida Kagame ni bamwe mu bantu bazitabira uyu muhango uzabera mu Karere ka Rubavu.
Uyu mugabo ukomoka muri Repubulika ya Congo ni umwe mu banyemari bakomeye muri iki gihugu, afite ikigo cyitwa Starstone gikora imirimo y’ubwubatsi n’ubucuruzi bw’inzu.
Yamenyekanye cyane mu 2016 ubwo yatsindiraga isoko ryo kubaka Kaminuza yitiriwe Perezida Denis Sassou Nguesso.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!