Ni amakuru yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu itangazo byanyujije kuri X ku mugoroba wo kuri uyu wa 30 Mata 2025.
Itangazo rirakomeza riti “Baganiriye ku ishoramari no ku bufatanye mu kubyaza umusaruro amahirwe ari mu gihugu by’umwihariko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.”
Trinity Metals ni ikigo cyatangiye gukorera mu Rwanda mu 2022, aho icukura amabuye y’agaciro arimo Wolfram, Coltan, na gasegereti.
Kugeza ubu Trinity Metals Group muri rusange imaze gushora miliyoni 40$ mu birombe byayo birimo icya Nyakabingo, Musha icukurwamo gasegereti, coltan na lithium (ikiri gukorwaho ubushakashatsi), na Rutongo, icukurwamo amabuye ya gasegereti.
Iki kigo gifite abakozi barenga 700, kigakorera ubucukuzi ku buso bwa hegitari 17.294.
Mu 2024 Trinity Metals Group yohereje mu mahanga amabuye angana na toni 2.226 ya Wolfram, gasegereti na coltan, mu 2029 ikaba iteganya ko izaba yohereza mu mahanga angana na toni 5.201.
U Rwanda rukungahaye ku mabuye ya Wolfram, gasegereti na Coltan atunganywamo ibyuma bya tungsten, tin na tantalum (3Ts).
Rucukura toni ziri hagati ya 8000-10000 buri mwaka, igiciro mu mafaranga kigahinduka bijyanye n’uko amasoko ahagaze.
Umusaruro w’amabuye y’agaciro ukomeje kwiyongera mu myaka nk’irindwi ishize aho, aho wavuye kuri miliyoni 373$ mu 2017 ugera kuri miliyari 1,7$ mu 2024.
Mu 2024 u Rwanda rwohereje mu mahanga amabuye y’agaciro arimo Coltan ingana na toni 2.384, zinjije miliyoni 99$, Gasegereti ipima toni 4.861 yinjije miliyoni 96$, Wolfram yari toni 2.741 zinjije miliyoni 36$, mu gihe Zahabu yari ibilo 19.397 yinjije miliyari 1,5$.
Urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rubarurwamo abakozi barenga ibihumbi 70, ibigo bitandukanye bikaba bikomeje kurwinjiramo mu buryo buri ku rwego rwo hejuru.
U Rwanda rumaze gutanga impushya 136 ku bigo by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro 99, impushya 18 z’ibigo bikora ubushakashatsi ku mabuye y’agaciro zahawe ibigo 17, impushya 76 ku bigo bicuruza ayo mabuye n’izindi eshatu ku biyongerera agaciro. Akagaragaza ko utashora muri ibyo byose nta mabuye ufite.
Ni na ko u Rwanda tukomeje guteza imbere ibijyanye no gutunganyiriza amabuye imbere mu gihugu binyuze mu kongera inganda ziyatunganya.
Zirimo urwa Gasabo Gold Refinery, rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 96 ku mwaka, urwa LuNa Smelter rutanganya gasegereti ubushobozi bwo gushongesha toni 360 za gasegereti buri kwezi, n’urwa Power Resources International Ltd rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 120 za coltan mu kwezi.
Uretse 3Ts u Rwanda rufite na zahabu iboneka mu turere twa Gicumbi, Musanze, Burera, Nyamasheke, Rusizi na Nyarugenge, amabengeza akoreshwa mu mitako aboneka mu turere twa Ngororero, Muhango Ruhango, Muhanga, Sapphire aboneka mu Burengerazuba, Lithium n’andi ndetse ubushakashatsi burakomeje.
U Rwanda rufite intego y’uko mu 2029 ruzaba rubarura umusaruro mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ungana na 2,2$. Gukusanya amabuye yose yacukuwe bikava kuri 40% bikagera kuri 80%.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!