Ibiganiro byabo byanagarutse ku nama ya CHOGM izabera i Kigali muri Kamena.
Patricia Scotland yageze i Kigali ku Cyumweru tariki 1 Gicurasi 2022 mu rugendo n’ubundi rujyanye n’inama ya CHOGM u Rwanda ruzakira mu cyumweru kizahera tariki 20 Kamena 2022.
Ni we mushyitsi mukuru mu nama y’abakuru b’inzego zishinzwe kurwanya ruswa mu bihugu bigize Commonwealth muri Afurika. Iyo nama izaba guhera ku wa 3 - 7 Gicurasi.
Intego yayo ni ukurwanya ruswa hagamijwe kwimakaza imiyoborere myiza n’iterambere rya Afurika.
Umuryango wa Commonwealth watangiye mu 1949, umaze imyaka 73. Uhuza ibihugu 54 byo ku migabane yose yo ku isi. Ibihugu byo muri Commonwealth bihuzwa no guharanira inyungu bihuriyeho, ari zo guteza imbere amahoro na demokarasi, kubungabunga ibidukikije n’amajyambere.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bibiri (ikindi ni Mozambique) biri muri uyu muryango bitakolonijwe n’u Bwongereza. U Rwanda rwinjiye muri uyu muryango mu 2009.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!