00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yambitse Sassou Nguesso umudali w’icyubahiro

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 21 July 2023 saa 11:59
Yasuwe :

Perezida Kagame yambitse mugenzi we wa Congo Brazzaville, Denis Sassou Nguesso uri mu Rwanda mu ruzinduko, umudali w’icyubahiro witwa Agaciro, amushimira umuhate we mu guharanira iterambere rya Afurika.

Uyu mudali yawumwambikiye mu musangiro wabaye wo guha ikaze Perezida Sassou Nguesso no ku mushimira uburyo abanira neza u Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko impamvu y’uru rugendo ari ugushimangira ubushake buri hagati y’ibihugu mu gukorera hamwe hagamijwe kwiyubaka.

Ati “Uyu mugoroba, twishimira intambwe nziza y’umuvandimwe wacu Perezida Sassou Nguesso, umuntu nishimiye guha umudali w’icyubahiro. Uwo mudali uzwi nka Agaciro hano mu Rwanda. Uyu mudali ugaragaza ubuyobozi bwawe bw’intangarugero n’umuhate wawe mu kubaka Afurika itekanye kandi iteye imbere.”

Perezida Kagame yamushimiye umuhate we mu kugarura amahoro n’umutekano muri Libya, aho abikora nk’Umuyobozi wa Komite ya Afurika yunze Ubumwe igamije kwiga ku bibazo bya Libya.

Yakomeje agira ati “Uyu mudali ushushanya ugushima kwacu ku kuba iteka ushyira Afurika imbere, ibintu bituma gahunda z’u Rwanda nazo zitera imbere. Ku ruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda, ngushimiye ibyo wagezeho.”

Yavuze ko ibikorwa bye bigaragaza ko Afurika ishobora kwikemurira ibibazo byayo. Yagarutse kandi no ku muhate we mu gukemura ikibazo cy’abanyafurika bambuka inyanja ya Méditerranée bagiye gushaka ubuzima bushya ahandi.

Ati “Mu Rwanda tuzi neza ingaruka zo kubura icyo aricyo cyose utunze, harimo n’abo ukunda, no kuba udafite igihugu wakwita mu rugo.”

Umudali w’icyubahiro “Agaciro’ uhabwa Umuyobozi w’Igihugu cyangwa uwa guverinoma, umukuru w’Umuryango Mpuzamahanga cyangwa umuyobozi ku rwego rw’ikirenga waranzwe n’ibikorwa biteza imbere inyungu z’u Rwanda muri politiki, mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage haba mu Rwanda cyangwa ku rwego mpuzamahanga.

Mu bawuhawe harimo Umunyamabanga Mukuru wa ITU, Houlin Zhao. Yawambitswe na Perezida Kagame muri Kamena 2022, amushimira umusanzu we nk’Umuyobozi w’uyu muryango mu kwimakaza ikoranabuhanga mu itumanaho ku Isi.

Perezida Kagame yakiriye ku meza mugenzi wa Congo, Denis Sassou Nguesso
Ni umuhango wabereye muri Kigali Convention Centre
Perezida Nguesso yambitswe umudali wiswe 'Agaciro' ashimirwa imiyoborere ye igamije ku kuzana impinduka muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages