Iri tsinda ryakiriwe na Perezida Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 13 Gashyantare 2025, rigizwe n’abashoramari barenga 30.
Bari mu Rwanda ku mpamvu zo gushaka aho bashora imari no kubaka ubufatanye hagati y’u Rwanda n’abikorera bo muri iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Itsinda ry’abo muri urwo rugaga kandi ryahuye n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Jean-Guy Afrika n’abandi bayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda, baganira ku mahirwe ku mahirwe y’ishoramari ari mu buhinzi, guteza imbere imijyi, mu mutungo utimukanwa no mu bucuruzi.
Nyuma hasinywe amasezerano y’imikoranire hagati y’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda na Saudi FSC ashyiraho urugaga rw’ubucuruzi ruhuriweho n’ibihugu byombi (Saudi-Rwanda Chamber of Commerce) hagamijwe guteza imbere ubukungu hagati ya Arabie Saoudite n’u Rwanda.
Federation of Saudi Chambers (Saudi FSC) ni urwego ruhuriza hamwe abacuruzi n’abashoramari batandukanye bo muri Arabie Saoudite. Saudi FSC yashinzwe mu 1980, igizwe n’amashami 28.
Saudi FSC ifasha abayigize mu guteza imbere ubucuruzi hagati y’abo n’abo mu bindi bihugu, binyuze mu biganiro bitandukanye, guteza imbere politiki z’ubucuruzi n’ibindi.
Uru rugaga kandi rufasha mu bijyanye no guteza imbere ishoramari mu bijyanye n’ingufu, ikoranabuhanga, ubuzima, uburezi, n’ibindi bigamije guteza imbere ubukungu.
Uretse u Rwanda, abagize urwo rugaga bari mu ruzinduko mu bindi bihugu birimo Kenya na Tanzania, rugamije gushimangira imikoranire mu by’ubucuruzi muri ibyo bihugu no kuhashaka amahirwe y’ishoramari.
Uruzinduko ruri mu murongo wa Arabie Saoudite wo kwagurira ibikorwa by’ubucuruzi muri Afurika ikigaragaramo amahirwe menshi mu ishoramari.
Biteganyijwe ko hazaba inama z’ubucuruzi hagati ya Arabie Saoudite n’u Rwanda, Kenya na Tanzania, buri nama ibere muri buri gihugu muri ibi bigize Afurika y’Uburasirazuba.
Uretse ibiganiro bizahuza izi ntumwa za Arabie Saoudite n’abikorera muri ibi bihugu, iri tsinda rizagirana ibiganiro byihariye n’abo mu nzego za Leta.
U Rwanda na Arabie Saoudite bisanzwe bifitanye umubano mu nzego zitandukanye ndetse ibihugu byombi bikunze gushyigikirana.
Nko mu Ukwakira 2025 Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryemeje ko rishyigikiye kandidatire ya Arabie Saoudite yo kwakira Igikombe cy’Isi cya 2034.
Mu 2021 Guverinoma y’u Rwanda n’Ubwami bwa Arabie Saoudite byasinyanye amasezerano y’ubufatanye, yasangaga andi ibihugu byombi byari bisanzwe bifitanye mu bya Dipolomasi yasinywe mu 2018.
U Rwanda rufatanya na Arabie Saoudite mu nzego z’ubuvuzi, uburezi, ingufu n’ibikorwaremezo. Andi mahirwe yo kongera ubufatanye ari mu rwego rw’ikoranabuhanga, urw’imari, ubukerarugendo, ubucuruzi n’ishoramari muri rusange.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!