Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byifashishije imbuga nkoranyambaga, byatangaje ko abayobozi bombi bahuye kuri uyu wa 25 Gashyantare 2025.
Itangazo ryakomeje rigira riti “Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru w’ibigo Mitrelli Group na Menomadin Groups, ari na we wabishinze, Haim Taib. Baganiriye ku mahirwe y’ishoramari ari mu nzego zitandukanye.”
Mitrelli Group na Menomadin Group ni ibigo bibiri byatangijwe na Haim Taib, usanzwe ari umucuruzi n’umuterankunga ukomeye w’imishinga y’iterambere rirambye, cyane cyane muri Afurika no muri Israel.
Mitrelli Group ni ikigo mpuzamahanga cyashinzwe mu 2012 gifasha mu gushyira mu bikorwa imishinga minini igamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage no guteza imbere ubukungu mu bihugu byo muri Afurika yo munsi bw’u Butayu bwa Sahara.
Kuri ubu gifite abakozi barenga 2,500, aho 80% bakorera muri Afurika. Icyo kigo gikora mu nzego zinyuranye zirimo uburezi, ubuvuzi, ubuhinzi, amazi n’ingufu, ikoranabuhanga, imiturire no kurengera ibidukikije.
Bamwe mu bagenerwabikorwa b’iyo mishinga barenga 500.000 babonye amazi meza n’amashanyarazi, mu gihe abandi ibihumbi bungukiye mu burezi n’ubuvuzi.
Menomadin Group yo yatangijwe mu 2019 nk’ishami ry’ibikorwa by’ishoramari bishamikiye kuri Mitrelli Group.
Ni ikigo cyibanda ku gushora imari mu mishanga igamije impinduka nziza mu mibereho y’abaturage, kurengera ibidukikije ndetse n’ubukungu.
Ikora ishoramari mu bucuruzi bw’imitungo itimukanwa, isoko ry’imari n’imigabane ndetse no mu bijyanye no gushyigikira imishinga mito n’iciriritse igitangira igamije iterambere n’impinduka nziza kuri sosiyete.
Icyo kigo gifite n’ishami rikora ibikorwa by’ubugiraneza rizwi nka Menomadin Foundation rifasha muri gahunda z’iterambere ry’imibereho myiza n’ibidukikije.
Kugeza ubu rikorera mu bihugu nka Israel, Afurika no mu bindi bice bitandukanye by’Isi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!