Amakuru dukesha Village Urugwiro avuga ko Perezida Kagame yakiriye Graça Machel kuri uyu wa Mbere tariki 24 Ukwakira 2022.
Graça Machel ari mu Rwanda, aho yitabiriye inama y’Ihuriro Nyafurika ku bikorwa by’ubugiraneza (African Philanthropy Forum) iri kubera i Kigali.
Uyu mugore w’imyaka 77 yitabiriye iyi nama nk’uwashinze ikigega ‘GracaMachelTrust’, gitinyura abagore kwinjira mu myanya y’ubuyobozi kandi kigaharanira n’uburenganzira bw’abana. Ibi bituma Graça Machel afatwa nk’umwe mu bakora ibikorwa by’ubugiraneza ku mugabane wa Afurika.
Graça Machel na bagenzi be bahuriye i Kigali muri iyi nama igamije kurebera hamwe uburyo ibikorwa by’ubugiraneza byagira uruhare mu kurwanya ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore.
Biteganyijwe ko Graça Machel ari umwe mu bazatanga ikiganiro muri iyi nama y’iminsi ibiri.
Graça ni umunyapolitiki umaze kubaka izina mu gihugu cye no ku mugabane wa Afurika dore ko yamaze igihe kirenga imyaka 10 ari Minisitiri w’uburezi n’umuco muri Mozambique, akaba yaranakoze nk’impuguke ku bibazo by’abana mu Muryango w’Abibumbye.
Ubusanzwe amazina yiswe n’ababyeyi ni Graça Simbine, nyuma yo kuvuka ku wa 17 Ukwakira 1945, Se amaze iminsi 17 yitabye Imana akaba ari umuhererezi mu bana batandatu.
Uyu mugore wari usanzwe yitwa Simbine yaje gufata izina rya Machel nyuma yo gushakana n’uwahoze ari umukuru w’igihugu cya Mozambique Samora Machel, ku wa 19 ukwakira 1975 nyuma y’amezi atatu uyu mugabo agejeje iki gihugu ku bwigenge.
Nyuma y’imyaka 11 bari bamaze babana nk’umugore n’umugabo, ku wa 19 Ukwakira mu 1986 Samora Machel yaje kwitaba Imana azize impanuka y’indege yabereye mu misozi ya Lebombo ku mupaka wa Mozambique na Afurika y’Epfo bituma Graça ahabwa akazina ka Jackie Kennedy wa Afurika.
Ibi byatewe n’uko Jackie Kennedy yari umugore w’uwahoze ari umukuru w’igihugu wa Leta zunze ubumwe za Amerika, bakaba bari bahuje ibyago byo gupfusha abagabo bakiri ku butegetsi.
Samola Machel yasigiye Graça abana babiri ari bo Josina na Malengane
Nyuma y’urupfu rwa Samora Machel, Graça yamaze imyaka itanu yambara imyenda yirabura nk’uburyo bwo kunamira umugabo we.
Mu 1998, mu birori by’ibanga Graça yashyingiranywe na Nelson Mandela wayoboye Afurika y’Epfo akaza kwitaba Imana mu 2013, bimugira umugore wa gatatu w’uyu mukambwe nyuma ya Evelyn Wase na Winnie Mandela anafata izina ‘Mandela’ guhera ubwo yitwa ‘Graca Machel Mandela’.
Ibitangazamakuru byagarutse cyane ku rukundo rwa Mandela na Graca Machel, kubera ikinyuranyo cy’imyaka cyarimo hagati yabo dore ko Mandela icyo gihe yari afite imyaka 80, Graça akagira 52.
Graça yabaye hafi ya Mandela no mu burwayi bwe kugeza yitabye Imana. Graça yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye ku rwego rwa Afurika n’Isi muri rusange birimo nk’icyitwa World’s Children’s Prize yahawe muri 2005.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!