00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye Gen Doumbouya wa Guinée mu rwuri rwe (Amafoto)

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 2 May 2025 saa 10:35
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye mu rwuri rwabo i Kibugabuga Général Mamadi Doumbouya wa Guinée-Conakry na Madamu we Lauriane Doumbouya bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu.

Mamadi Doumbouya ari mu Rwanda kuva ku wa 1 Gicurasi 2025 mu ruzinduko rugamije guhamya ubucuti hagati y’ibihugu byombi.

Ubwo uyu Mukuru w’Igihugu yageraga mu Rwanda, yakiriwe n’umuryango w’Abanya-Guinée mu birori byabereye mu Mujyi wa Kigali.

Muri ibi birori, aba baturage bari bari bafite ubutumwa bwanditse ku mipira no ku byapa, bumugaragariza ko bashyigikiye uburyo akomeje kuyobora igihugu cyabo.

Gen Doumbouya yaherukaga mu Rwanda muri Kanama 2024 ubwo yitabiraga umuhango wo kurahira kwa Perezida Paul Kagame wari uherutse gutorerwa gukomeza kuyobora igihugu. Muri Mutarama uwo mwaka, na bwo yari i Kigali mu ruzinduko rwo gushimangira ubufatanye.

U Rwanda na Guinée bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere inzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, ubuhinzi, ishoramari, serivisi, ubukerarugendo, ingufu ndetse n’ubucuruzi.

Perezida Kagame yakiriye Gen Doumbouya mu rwuri rwe i Kibugabuga
Général Mamadi Doumbouya wa Guinée-Conakry na Madamu we Lauriane Doumbouya bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu
Gen Doumbouya ari mu Rwanda mu ruzinduko rw'akazi rugamije kwagura ubushuti hagati y'igihugu cye n'u Rwanda
Madamu Jeannette Kagame na Madamu Lauriane Doumbouya
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye Général Mamadi Doumbouya na Madamu we Lauriane Doumbouya mu rwuri rwabo i Kibugabuga

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .