00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye Filipe Nyusi wa Mozambique

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 26 January 2024 saa 09:23
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi uri i Kigali, ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 25 Mutarama 2024.

Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byagarutse ku buryo bwo kurushaho gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi, butanga umusaruro uhuriweho mu nzego zitandukanye, nk’uko Perezidansi y’u Rwanda yabitangaje.

Mu butumwa yanjujije kuri Facebook, Perezida Nyusi yagize ati “Ejo hashize nahuye na Perezida Kagame, i Kigali, mu ruzinduko rw’akazi rwamaze amasaha make nakoreye muri iki gihugu hagamijwe ubufatanye mu gushyira ku murongo ubufatanye buhuriweho, kwagura no gushimangira imikoranire hagati y’ibihugu byombi.”

Yakomeje agira ati “Ibiganiro byabaye ku butumire bwa Perezida Kagame. Nk’uko mubizi, u Rwanda ni igihugu cy’inshuti dufitanye imikoranire mu nzego zitandukanye.”

Uruzinduko rwa Perezida Nyusi rukurikiye urw’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Admiral Joaquim Mangrasse yagiriye mu Rwanda mu minsi ine ishize.

Icyo gihe yasobanuye ko we na Gen Muganga baganiriye ku bufatanye bw’impande zombi mu kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado n’uko bwakomeza kugeza intsinzi igezweho.

U Rwanda na Mozambique biri mu bufatanye bwo kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado kuva muri 2021.

Kuva muri uwo mwaka, ingabo z’ibihugu byombi zatangiye kwirukana abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Ansar al-Sunnah mu bice wari warafashe birimo Akarere ka Mocimboa da Praia na Palma, abarwanyi bawo bahungira mu mashyamba.

Hakurikiyeho igikorwa cyo gucyura abaturage bari barahunze ibi bice bitewe n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi by’abarwanyi b’uyu mutwe, izi ngabo zifatanya kubarindira umutekano.

Byateganyijwe ko icyiciro kizakurikiraho ari icyo guhugura no gutoza abasirikare ba Mozambique kugira ngo bagire ubushobozi bwo kwirindira igihugu cyabo. Ni igikorwa kizakorwa n’Ingabo z’u Rwanda.

Perezida Nyusi yaherukaga mu Rwanda muri Nyakanga 2023. Icyo gihe Perezida Kagame yamugabiye inyambo. Mbere yaho muri Gashyantare 2022, uyu mukuru w’igihugu nab wo yagiriye uruzinduko mu Rwanda aho we na Perezida Kagame baganiriye ku ntambwe yatewe mu bufatanye bw’ibihugu byombi mu bikorwa birimo ibyo kugarura umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado ndetse n’ibyo mu zindi nzego z’ubufatanye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .