Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Gnassingbé ku mugoroba wo kuri uyu wa 21 Mata 2025, baganira ku ntambwe imaze guterwa mu biganiro by’akarere bigamije kugashakira amahoro arambye.
Itangazo ryaturutse mu biro bya Perezida Gnassingbé ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, ryavugaga ko uru ruzinduko rwa Gnassingbé rugamije gushimangira ubushake bwe mu gukorana n’abandi bafatanyabikorwa mu gushaka igisubizo kirambye ku makimbirane ari hagati y’u Rwanda na RDC.
Riti “Ibyo bizafasha no mu guteza imbere ubufatanye no kuzamura umubano hagati y’ibihugu byombi.”
Ku wa 24 Werurwe 2025 ni bwo Ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Angola byatangaje ko Perezida João Lourenço atakiri umuhuza mu bibazo bya RDC n’u Rwanda ahubwo agiye gushyira imbaraga muri gahunda zireba umugabane wose aho kwita ku karere kamwe.
Nyuma Perezida Lourenço yagejeje ku bayobozi b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) dosiye ya Faure Gnassingbé nk’uwarI umukandida ku mwanya w’umuhuza barayisuzuma.
Mu ntangiriro za Mata 2025 AU yagaragaje ko ushyigikiye icyifuzo cya João Lourenço wa Angola ko Perezida Gnassingbé amusimbura ku mwanya w’umuhuza mu biganiro bihuza u Rwanda na RDC.
Ku wa 12 Mata 2025 Inteko Rusange ya AU yagize Perezida Gnassingbé bidasubirwaho umuhuza uzafasha u Rwanda na RDC gukemura amakimbirane bifitanye.
Perezida Gnassingbé yakunze gusura u Rwanda inshuro nyinshi haganirwa ku ngingo zitandukanye zirimo ibijyanye n’umutekano n’ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika.
Muri iyi myaka ishize umubano wa Rwanda na RDC wazambye, biturutse ku ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwa RDC, aho Kinshasa irushinja gufasha ihuriro rya AFC/M23 ariko rurabihakana.
U Rwanda na rwo rushinja RDC gufasha no gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’ubu ugifite umugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano.
Perezida Gnassingbé agarutse mu Rwanda nyuma y’uko muri Mutarama 2025 na bwo yari i Kigali mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda, bemeranya kurushaho guteza imbere imikoranire y’ibihugu byombi.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!