00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye Faure Gnassingbé wagizwe umuhuza ku bibazo byo mu burasirazuba bwa RDC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 April 2025 saa 07:56
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye, mugenzi we wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, uherutse gushyirwaho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe nk’umuhuza ku bibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye Gnassingbé ku mugoroba wo kuri uyu wa 21 Mata 2025, baganira ku ntambwe imaze guterwa mu biganiro by’akarere bigamije kugashakira amahoro arambye.

Itangazo ryaturutse mu biro bya Perezida Gnassingbé ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, ryavugaga ko uru ruzinduko rwa Gnassingbé rugamije gushimangira ubushake bwe mu gukorana n’abandi bafatanyabikorwa mu gushaka igisubizo kirambye ku makimbirane ari hagati y’u Rwanda na RDC.

Riti “Ibyo bizafasha no mu guteza imbere ubufatanye no kuzamura umubano hagati y’ibihugu byombi.”

Ku wa 24 Werurwe 2025 ni bwo Ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa Angola byatangaje ko Perezida João Lourenço atakiri umuhuza mu bibazo bya RDC n’u Rwanda ahubwo agiye gushyira imbaraga muri gahunda zireba umugabane wose aho kwita ku karere kamwe.

Nyuma Perezida Lourenço yagejeje ku bayobozi b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) dosiye ya Faure Gnassingbé nk’uwarI umukandida ku mwanya w’umuhuza barayisuzuma.

Mu ntangiriro za Mata 2025 AU yagaragaje ko ushyigikiye icyifuzo cya João Lourenço wa Angola ko Perezida Gnassingbé amusimbura ku mwanya w’umuhuza mu biganiro bihuza u Rwanda na RDC.

Ku wa 12 Mata 2025 Inteko Rusange ya AU yagize Perezida Gnassingbé bidasubirwaho umuhuza uzafasha u Rwanda na RDC gukemura amakimbirane bifitanye.

Perezida Gnassingbé yakunze gusura u Rwanda inshuro nyinshi haganirwa ku ngingo zitandukanye zirimo ibijyanye n’umutekano n’ubufatanye hagati y’ibihugu bya Afurika.

Muri iyi myaka ishize umubano wa Rwanda na RDC wazambye, biturutse ku ntambara iri kubera mu Burasirazuba bwa RDC, aho Kinshasa irushinja gufasha ihuriro rya AFC/M23 ariko rurabihakana.

U Rwanda na rwo rushinja RDC gufasha no gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’ubu ugifite umugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano.

Perezida Gnassingbé agarutse mu Rwanda nyuma y’uko muri Mutarama 2025 na bwo yari i Kigali mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda, bemeranya kurushaho guteza imbere imikoranire y’ibihugu byombi.

Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé
Perezida Kagame na Gnassingbé baganiriye ku bibazo byo mu burasirazuba bwa RDC
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ni bwo Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Gnassingbé wa Togo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .