00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye Faure Gnassingbé wa Togo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 19 January 2025 saa 07:43
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye mu biro bye mugenzi we wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda, bemeranya kurushaho guteza imbere imikoranire y’ibihugu byombi.

Abakuru b’Ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byabereye mu muhezo nyuma baza no kuganira n’intumwa z’u Rwanda na Togo.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko abayobozi bombi bagiranye ibiganiro bigamije gushimangira imikoranire y’impande zombi.

Biti “Kuri iki gicamunsi, Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Perezida Faure Essozimna Gnassingbé uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda. Abakuru b’Ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byabereye mu muhezo nyuma baza no kuganira n’intumwa z’u Rwanda na Togo ku biganiro byibanze ku mikoranire.”

Abayobozi bombi baganiriye ku buryo bwo guteza imbere imikoranire mu ngeri zinyuranye zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, ishoramari, imishinga ibungabunga ibidukikije ndetse n’ingufu.

Perezida Kagame yavuze ko kwakira mugenzi we wa Togo ari ibyishimo, yongera kugaragaza ko ibihugu byombi byifuza kwagura umubano mwiza bisanzwe bifitanye.

Ati “Twishimiye kuba turi kumwe nawe, ndizera ko byinshi ari ukukugaragariza ko twishimiye kuba turi kumwe aha, ariko kandi no kongera gusaba ko imikoranire myiza dufitanye by’igihe kirekire hagati y’ibihugu byacu bibiri, twifuza ko yaguka kurushaho uko dukomeza gukorana.”

Yavuze ko nubwo hari inzego zagaragajwe ibihugu byombi byemeranyijwe gukorana ariko imikoranire ishobora no kurenga izo mbibi.

Ati “Hari inzego zagiye zivugwa ariko ubufatanye ntabwo bugarukira kuri izo nzego, dushobora kubigeza ku rundi rwego. Rero ndabashimiye ko mwabonye umwanya wo kuza kudusura n’itsinda mwazanye ryagiranye ibiganiro n’abantu bacu.”

Yerekanye kandi ko nyuma yo gusurana, kugirana ibiganiro no kugira ibyo impande zombi zemeranya hagomba gukurikiraho kubishyira mu bikorwa nta guta igihe.

Ati “Icyo nkunda kwibutsa abantu ni uko iyo twasuranye, tukaganira, tukagira ibyo twemeranyaho ikiba gisigaye rero ni ukujya gukora. Tugakora ibyo tugomba gukora tudatakaje umwanya. Ibi ndabivuga ku mpande zombi haba ku ruhande rwacu no ku ruhande rwanyu.”

Perezida Kagame yashimangiye ko ibiganiro yagiranye na mugenzi we yabyishimiye kandi bihagije mu gihe byaba bishyizwe mu bikorwa.

Ku mugoroba wo ku wa 18 Mutarama 2025, ni bwo Perezida Paul Kagame yakiriye Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, aho yari aje mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Togo zisanzwe zifitanye amasezerano y’ubufatanye mu koroshya ingendo z’indege hagati y’impande zombi, aha u Rwanda uburenganzira busesuye bwo gukoresha ibibuga by’indege biri i Lomé.

Ubwo aya masezerano yashyirwagaho umukono muri Gicurasi 2018, Minisiteri y’Ibikorwaremezo yavuze ko u Rwanda ruzajya rwohereza byoroshye umusaruro urimo uw’ibirayi n’indabo.

Mu 2018, itsinda ry’abakozi b’urwego rushinzwe kurwanya ruswa muri Togo (Haplucia), ryashimiye politiki y’u Rwanda mu kuyikumira no kuyirwanya, cyane cyane iyo kwifashisha ikoranabuhanga rigamije gukumira ibihuza ushaka n’utanga serivisi.

Mu 2023, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Togo, Robert Dussey, yanditse ubutumwa mu Kinyarwanda ashima ubuyobozi bwiza bw’intangarugero bwa Perezida Kagame, asaba Abanyarwanda gukomeza gukunda igihugu n’ubuyobozi bwacyo.

Yaragize ati "Nyuma y’umwaka umwe, ubu ngarutse mu Rwanda. Ndashimira Abanyarwanda kubera kugaragaza kwitanga, cyane cyane uburyo baharanira ko Umujyi wa Kigali usa neza. Muri intangarugero muri Afurika, ndabanezerewe."

Perezida Faure Essozimna Gnassingbé yaherukaga mu Rwanda muri Kanama, 2024, ubwo yari yitabiriye ibirori by’Irahira rya Perezida Kagame, byabereye kuri Stade Amahoro.

Perezida Kagame ubwo yari ategereje mugenzi we wa Togo
Nyuma y'ibiganiro by'abakuru b'ibihugu byabereye mu muhezo, bifatanyije n'amatsinda y'abayobozi bo muri ibyo bihugu mu biganiro bigamije kwagura imikoranire
Perezida Faure Essozimna Gnassingbé, yishimiye kwakirwa na Perezida Kagame
Perezida Kagame yagaragaje ko nyuma yo gusurana no kugira ibyo impande zombi zemeranya hakwiye gukurikiraho ibikorwa
Perezida Kagame na Faure Essozimna Gnassingbé baganiriye ku gukomeza guteza imbere imikoranire n'umubano mwiza u Rwanda rufitanye na Togo
Perezida Kagame yagaragaje ko umubano w'u Rwanda na Togo ugomba gukomeza gushyirwamo imbaraga
Abakuru b'ibihugu bagiranye ibiganiro byibanze ku guteza imbere umubano
Perezida Kagame yakira mugenzi we wa Togo muri Village Urugwiro

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .