Umukuru w’Igihugu yari aherekejwe n’abandi bayobozi batandukanye ku Kibuga cy’Indege, ubwo yakiraga mugenzi we wa Togo.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, mu butumwa bwanyujije ku rubuga rwa X, byavuze ko "Muri uyu mugoroba ku Kibuga cy’Indege cya Kigali, Perezida Kagame yakiriye Perezida Faure Essozimna Gnassingbé wa Repubulika ya Togo, ugeze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri."
Perezida Faure Essozimna Gnassingbé yaherukaga mu Rwanda muri Kanama, 2024, ubwo yari yitabiriye ibirori by’Irahira rya Perezida Kagame, byabereye kuri Stade Amahoro.
Guverinoma y’u Rwanda n’iya Togo bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu koroshya ingendo z’indege hagati y’impande zombi, aha u Rwanda uburenganzira busesuye bwo gukoresha ibibuga by’indege biri i Lomé.
Ubwo aya masezerano yashyirwagaho umukono muri Gicurasi 2018, Uwihanganye Jean de Dieu wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, yavuze ko u Rwanda ruzajya rwohereza byoroshye umusaruro urimo uw’ibirayi n’indabo.
Yaragize ati “Nk’ibirayi muri biriya bihugu byo mu burengerazuba, si igihingwa gihingwayo cyane ku buryo dutekereza ko dukoresheje kompanyi yacu y’indege ya RwandAir bishobora kujyanwa hanze, harimo n’ibindi bihingwa bitandukanye.”
Mu 2018, itsinda ry’abakozi b’urwego rushinzwe kurwanya ruswa muri Togo (Haplucia), ryashimiye politiki y’u Rwanda mu kuyikumira no kuyirwanya, cyane cyane iyo kwifashisha ikoranabuhanga rigamije gukumira ibihuza ushaka n’utanga serivisi.
Mu 2023, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Togo, Robert Dussey, yanditse ubutumwa mu Kinyarwanda ashima ubuyobozi bwiza bw’intangarugero bwa Perezida Kagame, asaba Abanyarwanda gukomeza gukunda igihugu n’ubuyobozi bwacyo.
Yaragize ati "Nyuma y’umwaka umwe, ubu ngarutse mu Rwanda. Ndashimira Abanyarwanda kubera kugaragaza kwitanga, cyane cyane uburyo baharanira ko Umujyi wa Kigali usa neza. Muri intangarugero muri Afurika, ndabanezerewe."




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!