00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yakiriye Embaló wa Guinea-Bissau

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 April 2025 saa 10:17
Yasuwe :

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló baganira ku buryo bwo gushimangira umubano mu ngeri zifitiye inyungu impande zombi no ku bibazo by’Isi n’umugabane muri rusange.

Embaló yakoreye uruzinduko i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere. Yaherukaga i Kigali muri Nyakanga 2024 mu muhango w’irahira rya Perezida Kagame.

Perezida Kagame mu 2023 yari yagiriye uruzinduko muri Guinea-Bissau ndetse bijyanye n’ibikorwa byiza yakoreye Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange ndetse akaba n’inshuti y’iki gihugu, Embaló yamwambitse umudali w’icyubahiro witiriwe intwari Amílcar Cabra’, yarwanyije ubukoloni ku mugabane wa Afurika, kandi yanasuye inzu ndangamurage yayo.

Imbere ya Perezida Kagame na Embaló, icyo gihe abasirikare ba Guinée-Bissau baririmbye indirimbo yumvikanisha ubutwari bw’ingabo z’u Rwanda igira iti “Ingabo z’u Rwanda turakomeye, twakubise umwanzi arahunga…”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal ni nawe ureberera inyungu zarwo muri Guinea-Bissau.
Iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika, gituwe n’abaturage barenga miliyoni 2,1 biganjemo abakora ubuhinzi bw’ubunyobwa, abandi bakora ubworozi bw’amafi.

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Embaló ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere
Abakuru b'ibihugu byombi baganiriye ku buryo bwo gushimangira umubano usanzwe
Banaganiriye ku bibazo bibangamiye Isi muri iki gihe

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .