Embaló yakoreye uruzinduko i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere. Yaherukaga i Kigali muri Nyakanga 2024 mu muhango w’irahira rya Perezida Kagame.
Perezida Kagame mu 2023 yari yagiriye uruzinduko muri Guinea-Bissau ndetse bijyanye n’ibikorwa byiza yakoreye Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange ndetse akaba n’inshuti y’iki gihugu, Embaló yamwambitse umudali w’icyubahiro witiriwe intwari Amílcar Cabra’, yarwanyije ubukoloni ku mugabane wa Afurika, kandi yanasuye inzu ndangamurage yayo.
Imbere ya Perezida Kagame na Embaló, icyo gihe abasirikare ba Guinée-Bissau baririmbye indirimbo yumvikanisha ubutwari bw’ingabo z’u Rwanda igira iti “Ingabo z’u Rwanda turakomeye, twakubise umwanzi arahunga…”
Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal ni nawe ureberera inyungu zarwo muri Guinea-Bissau.
Iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika, gituwe n’abaturage barenga miliyoni 2,1 biganjemo abakora ubuhinzi bw’ubunyobwa, abandi bakora ubworozi bw’amafi.




Amafoto: Village Urugwiro
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!