Umukuru w’Igihugu kandi yakiriye Ambasaderi Hatem Landoulsi wa Tunisia, akaba afite Icyicaro i Nairobi muri Kenya. Mu bandi bagejeje kuri Perezida Kagame impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda barimo Ambasaderi Dragoş Viorel Radu Ţigău wa Romania.
Harimo kandi Ambasaderi Zahra Ali Hassan wa Somalia ndetse na Ambasaderi Tri Yogo Jatmiko wa Indonesia, akaba afite Icyicaro i Dar es salaam muri Tanzania.
Ambasaderi Tania Pérez Xiqués wa Cuba mu Rwanda nawe yagejeje kuri Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda, akaba afite icyicaro i Kampala muri Uganda.
Perezida Kagame kandi yakiriye Umudipolomate Amade Miquidade uhagarariye Mozambique mu Rwanda.





















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!