Uyu musangiro wateguwe mu guha icyubahiro Perezida Kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri muri Oman. Wabaye ku mugoroba wo ku wa 7 Nzeri 2026.
Mbere y’uko utangira, Perezida Kagame na Sultan Haitham bin Tariq bahererekanyije impano z’urwibutso, nk’ikimenyetso cy’ubucuti n’umubano mwiza urangwa hagati y’u Rwanda na Oman.
Perezida Kagame yageze i Salalah ku wa 7 Nzeri 2026, yakirwa na Sultan Haitham bin Tariq, atangira uruzinduko rw’iminsi ibiri muri icyo gihugu.
Ni ubwa mbere Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda agiriye uruzinduko muri Oman. Rugamije gushimangira umubano w’amateka uri hagati y’ibihugu byombi no kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Uru ruzinduko rwatangijwe n’umuhango wo kwakira Perezida Kagame, ukurikirwa n’ibiganiro byihariye yagiranye na Sultan Haitham bin Tariq ndetse n’ibyahuje intumwa z’ibihugu byombi.
Ubutumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, buvuga ko “abayobozi bombi bashimangiye umubano w’amateka uri hagati y’u Rwanda na Oman, amahirwe uru ruzinduko rutanga yo kubakira kuri uwo musingi, harimo ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ingufu, ubwikorezi no kwihaza mu biribwa.”
Muri uru ruzinduko kandi hateganyijwe gusinywa amasezerano mu nzego zitandukanye, hagamijwe kurushaho kwagura imikoranire y’ibihugu byombi.
Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko, Perezida Kagame ateganyijwe gusura Museum of the Frankincense Land, iri muri Al Baleed Archaeological Park, ahantu hashyizwe ku rutonde rw’Umurage w’Isi rwa UNESCO.
Iyo nzu ndangamurage igizwe n’ibice bibiri by’ingenzi. Heritage Hall igaragaza amateka y’ibisigaratongo, umurage w’akarere n’uruhare ubucuruzi bw’imibavu ya ‘frankincense’ bwagize ku mibereho n’ubukungu bw’akarere ka Dhofar.
Maritime Hall yo igaragaza amateka ya Oman mu bijyanye n’ingendo n’ubucuruzi bwo mu nyanja.
Perezida Kagame ateganyijwe kandi gusura Razat Royal Farm, umurima wa cyami ufite ubuso burenga hegitari 404. Ni kimwe mu bigo by’ingenzi by’ubuhinzi muri Dhofar Governorate, kinifashishwa mu bukerarugendo bushingiye ku buhinzi no mu bikorwa by’uburezi.
U Rwanda na Oman bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku mateka, aho ibihugu byombi byatangiye umubano ushingiye kuri dipolomasi mu 1982.
📹 جلالةُ السُّلطان المُعظّم /حفظهُ اللهُ ورعاهُ/ يقيم مأدبة عشاء رسمية بضيافة قصر الحصن العامر؛ تكريمًا لفخامة رئيس جمهورية #رواندا والوفد المرافق له بمناسبة زيارته الرسمية لسلطنة #عُمان، وقبيل مأدبة العشاء، تبادل عاهل البلاد المفدى /أيده الله/ وفخامة الضيف الهدايا التذكارية… pic.twitter.com/yyniCy6fIV
— Royal Oman Family (@RoyalOmanFamily) September 7, 2026



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!