Bahuye nyuma yo kwitabira inama ya 37 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yabereye ku cyicaro cyawo i Addis Abeba muri Ethiopie.
Ibiro bya Perezida w’u Rwanda, Village Urugwiro, byemeje aya makuru, bigira biti “Perezida Kagame yahuye na Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed wa Ethiopie, Perezida João Lourenço wa Angola na Perezida Hakainde Hichilema wa Zambia aho yitabiriye inama ya 37 ya AU.”
Perezida Kagame yageze muri Ethiopie kuri uyu wa 16 Gashyantare, abanza kwitabira inama yamuhuje n’abandi bakuru b’ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, baganira ku mirwano iri kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Gashyantare, Perezida Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu bitabiriye umuhango wo gutangiza inama ya 37 ya AU, yabereyemo ibikorwa birimo guhererekanya ububasha hagati y’Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango ucyuye igihe n’uwamusimbuye.
Perezida Kagame yashyikirije kandi mugenzi we wa Kenya, Dr William Samoei Ruto inshingano yari afite kuva mu 2016 zo kuyobora amavugurura muri AU.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!