00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yahuye n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 4 April 2025 saa 12:23
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yahuye n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Veronica Mueni Nduva baganira ku ngingo zitandukanye.

Ibiganiro byahuje abayobozi ku mpande zombi byabaye ku wa 03 Mata 2025, nyuma y’inama Mpuzamahanga ku Ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano muri Afurika iri kubera i Kigali nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byabitangaje.

Itangazo rirakomeza riti “Kuri uyu mugoroba Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba nyuma y’Inama Mpuzamahanga ku ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano muri Afurika iri kubera i Kigali.”

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kandi byavuze ko Perezida Kagame yanakiriye Minisitiri w’Ubuzima wa Tanzania, Jenista Mhagama, “watanze ubutumwa bwa Perezida Samia Suluhu Hassan.”

Muri Nzeri 2024 na bwo Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Veronica M. Nduva, bagirana ibiganiro byagarutse ku kwihuza kwa EAC ndetse n’izindi ngingo zitandukanye zireba uyu muryango.

Icyo gihe Veronica M. Nduva yari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, aho yanasuye kandi Banki Nkuru y’u Rwanda agirana ibiganiro na Soraya Hakuziyaremye wari Guverineri wayo Wungirije.

Muri Kamena 2024 ni bwo Umunya-Kenya, Veronica Mueni Nduva yarahiriye kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), aba umugore wa mbere uhawe izo nshingano kuva uyu muryango wabaho.

Nduva yavuze ko mu byo ashyize imbere bije byuzuzanya n’imishinga itandukanye yari isanzwe ishyirwa mu bikorwa n’uyu muryango.

Birimo ubufatanye mu by’ubukungu ariko bwibanda ku dushya, kwihangira imirimo no gushakira abaturage b’ibihugu binyamuryango akazi uko bishoboka.

Yerekanye ko azita ku mishinga ishyigikira abagore n’urubyiruko cyane ko ari bo nkingi mwamba bakaba na benshi uyu muryango ufite n’ibindi.

U Rwanda rumaze imyaka 18 ari umunyamuryango wa EAC, igihe cyaranzwe n’ibikorwa bitandukanye bigamije ubufatanye n’ibihugu binyamuryango mu gutahiriza umugozi umwe.

Imishinga ikomeye ihuza ibyo bihugu irimo gushakira amahoro Akarere ku buryo buhuriweho, gukora uburyo ibicuruzwa byanyura ku mipaka y’ibihugu bigize Akarere bidaciwe imisoro ya gasutamo, ibijyanye n’Isoko rusange, pasiporo ya EAC n’ibindi byoroshya imigenderanire byashyizweho, kugira ngo abaturage b’icyo gice bibonanemo bya kivandimwe.

EAC ibarizwamo abaturage babarirwa muri miliyoni 302 bo mu Rwanda, u Burundi, Uganda, RDC, Sudani y’Epfo, Tanzanie, Kenya na Somalia.

Ni mu gihe Rwanda na Tanzania bisanzwe bifatanya mu bikorwa byiganjemo ubucuruzi cyane ko uretse kuba Abanyarwanda bakoresha Icyambu cya Dar es Salaam, hari n’ibicuruzwa biva mu Rwanda bijyanwa gucuruzwa muri Tanzania, gufatanya mu mutekano, n’ibindi nk’ibihugu bihana imbibi.

Perezida Paul Kagame yahuye n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), Veronica Mueni Nduva
Perezida Kagame na Veronica Mueni Nduva bahuye nyuma y’Inama Mpuzamahanga ku Ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano muri Afurika iri kubera i Kigali
Perezida Kagame yanakiriye Minisitiri w’Ubuzima wa Tanzania, Jenista Mhagama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .