00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yahagarariwe mu muhango wo gutangira kubaka uruganda rwa Dangote muri Kenya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 October 2026 saa 07:45
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Tony Kajangwe, yahagarariye Perezida Paul Kagame mu muhango wo gutangiza imirimo yo kubaka uruganda rw’umushoramari Aliko Dangote rutunganya peteroli muri Kenya, ruzatwara miliyari 16 z’amadolari ya Amerika.

Uyu muhango wabereye ku Cyambu cya Lamu ku wa 30 Nzeri 2026. Umushinga ukubiyemo uruganda rwiswe ‘Dangote East Africa Petroleum Refinery’ n’icyanya cy’ubukungu cyihariye kizakorerwamo ibindi bicuruzwa bishingiye kuri peteroli.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ko Minisitiri Kajangwe yitabiriye uwo muhango mu izina rya Perezida Kagame, igaragaza ko u Rwanda rwiteze umusanzu w’uyu mushinga mu kubyaza umusaruro umutungo kamere wa Afurika.

Mu butumwa yashyize kuri X, yagize iti “U Rwanda rutegerezanyije amatsiko itangizwa ry’uyu mushinga ukomeye n’umusanzu wawo mu kubyaza agaciro umutungo kamere wa Afurika.”

Uyu muhango wanitabiriwe na Perezida wa Kenya, William Ruto, uwa Uganda, Yoweri Museveni, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, na Perezida wa Togo, Jean-Lucien Savi de Tové.

Uruganda ruteganyijwe kuzura mu 2030, rukazaba rufite ubushobozi bwo gutunganya utugunguru ibihumbi 700 twa peteroli ku munsi. Rwitezweho kugabanya ikiguzi cy’ibikomoka kuri peteroli muri Afurika y’Iburasirazuba n’amadovize ibihugu byo muri aka karere bikoresha mu kubitumiza hanze.

Dangote, ufatwa nk’umuntu ukize kurusha abandi muri Afurika, ashaka kubaka muri Kenya uruganda rufite ubushobozi bungana n’urwo itsinda rye ryubatse muri Nigeria.

Yahaye guverinoma zo mu karere amahirwe yo kugira imigabane yose hamwe ingana na 30% muri uyu mushinga. Ikigo Engineers India Limited cyo cyahawe amasezerano ya miliyoni 450 z’amadolari yo gukora imirimo y’ubwubatsi ijyanye na wo.

Dangote yabwiye abanyamakuru i Nairobi ko uru ruganda rugamije gufasha akarere kwihaza mu bikomoka kuri peteroli.

Ati “Iyo urebye Afurika y’Iburasirazuba, ndetse atari yo gusa, ibihugu byinshi muri 54 bigize Afurika bitumiza ibikomoka kuri peteroli hanze.”

Abayobozi batangaje ko umushinga witezweho guhanga imirimo irenga ibihumbi 50. Uzanateza imbere inganda zikora ibindi bicuruzwa bishingiye kuri peteroli, birimo godoro ikoreshwa mu kubaka imihanda.

Uru ruganda ruzatwara miliyari 16 z’amadolari ya Amerika
Umushoramari Dangote hamwe na Perezida Ruto
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Tony Kajangwe (uwa gatatu uturutse ibumoso), yahagarariye Perezida Paul Kagame muri uyu muhango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages