00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yagizwe Icyitegererezo mu bihugu bihurira ku ruzi rwa Nil

Yanditswe na

Victor Dusabe

Kuya 24 March 2015 saa 02:11
Yasuwe :

Komite ntegurabikorwa y’Inama Mpuzamahanga y’Ihuzwa ry’Ubukungu mu bihugu bihurira ku Kibaya cy’uruzi rwa Nil yatoye Perezida Paul Kagame nk’umuntu w’Icyitegererezo mu mwaka wa 2015.

Amakuru dukesha Daily Monitor avuga ko byatangarijwe i Kampala; Perezida Kagame akaba yaragizwe icyitegererezo bitewe n’uruhare rwe mu kwihutisha ikoranabuhanga, guhanga udushya na guhunda y’imiyoborere hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Kampala kuwa mbere w’iki cyumweru, Dr.Sherif El Khereby, umwe mu bagize iyo komite, yatangaje ko Perezida Museveni wa Uganda na we yabaye umuntu w’Icyitegererezo mu 2014.

Gusa ngo ibirori byo guhemba Museveni byarasubitswe umwaka ushize bitewe n’uko muri Sudani y’Epfo harangwaga ibibazo by’umutekano muke.

Iyi Komite ivuga ko Museveni yabaye icyitegererezo kubera uruhare rwe mu iterambere rya Uganda n’umutekano mu bihugu bihuriye ku kibaya cy’uruzi rwa Nil.

Ibyo bihugu ni Uganda, Misiri, Ethiopia, Sudani y’Epfo, Kenya, Tanzania, Burundi, Sudan n’u Rwanda.

Ibirori byo guhemba abo bakuru b’ibihugu bizaba ku wa Kane muri Sheraton Hotel i Kampala.

Ambasaderi wa Misiri muri Uganda, Ahmed Abdel Aziz Mostafa azayobora inama izatangirwamo ibyo bihembo bizahabwa Perezida Kagame na Museveni.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages