Umukuru w’Igihugu yatangiye ubu butumwa mu nama yamuhuje na bagenzi be bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) ku wa 24 Werurwe 2025, hifashishijwe ikoranabuhanga.
Igikorwa nyamukuru cyahurije abakuru b’ibihugu muri iyi nama ni ukwemeza imyanzuro yafashwe n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’ab’ingabo bo muri iyi miryango, irebana no kugarura amahoro n’umutekano birambye mu Burasirazuba bwa RDC.
Ubutegetsi bwa RDC bwumvikanye kenshi bushinja u Rwanda kuvogera ubusugire n’ubwigenge bwa RDC, busobanura ko rwohereje ingabo ku butaka bwayo kandi ko rufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 ugenzura ibice byinshi.
Ibi birego u Rwanda rwarabihakanye, rusobanura ko bitewe n’ibishobora kuruhungabanyiriza umutekano biturutse muri RDC nka FDLR, rwakajije ingamba z’ubwirinzi ku mupaka.
Izi ngamba z’ubwirinzi ni zo zapfubije bimwe mu bisasu byarashwe mu Karere ka Rubavu kuva mu gitondo cya tariki ya 27 Mutarama 2025 ubwo abarwanyi ba M23 bahanganiraga n’ihuriro ry’ingabo za RDC mu nkengero z’Umujyi wa Goma.
Perezida Kagame yagaragarije bagenzi be ko u Rwanda rwitaye ku mutekano warwo kandi ko ibishobora kuwuhungabanya bigomba gukemurirwa mu murongo ukemurirwamo ibibazo by’ibindi bihugu nka RDC.
Ati “U Rwanda ruracyatewe impungenge n’ibyabangamira umutekano warwo, kandi bikwiye gukemurirwa mu murongo wo gukemura ibibazo by’ibindi bihugu nka RDC. Iyo tuvuga ubwigenge n’ubusugire, bugomba kuba ubwa buri gihugu. Buri gihugu gikwiye kubahirwa ubusugire n’ubwigenge.”
Aganisha kuri RDC, Perezida Kagame yavuze ko iyo ushaka guhagarika intambara, uhagarika akarengane n’ibibazo bya politiki ku baturage bawe ariko no ku bandi barimo abo mu baturanyi bigiraho ingaruka.
Inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC ikurikiye iyabaye tariki ya 8 Gashyantare 2025, yafatiwemo imyanzuro irimo usaba ko imirwano n’ubushotoranyi hagati y’impande zishyamiranye mu Burasirazuba bwa RDC.
Yakurikiwe n’iyahuje abagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu bigize iyi miryango, yateguriwemo raporo y’uburyo imirwano n’ubushotoranyi bizahagarara, ibikorwa by’ubutabazi bigakomeza nta nkomyi mu gihe haba ibiganiro bya politiki bihuza impande zishyamiranye. Iyi raporo ni yo abaminisitiri baganiriyeho, baranayemeza.
Perezida Kagame yagaragaje ko EAC na SADC biri gutera intambwe nziza iganisha ku guhagarika amakimbirane yo mu Burasirazuba bwa RDC ndetse n’akarere muri rusange, agaragaza ko umusanzu wa buri wese kugira ngo iyi ntego igerweho uhanzwe amaso.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!