Umukuru w’Igihugu yabitangarije i Addis Abeba muri Ethiopia kuri uyu wa 14 Gashyantare 2025, mu nama isanzwe ya 38 y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Perezida Kagame watoranyijwe mu gukorera ubuvugizi ibijyanye n’uko Afurika yakwishakamo ubushobozi bwo guteza imbere ubuvuzi, yari ayoboye inama yo ku rwego rwo hejuru igamije gushaka uburyo bwabonekamo amafaranga yo guteza imbere urwego rw’ubuzima.
Ni inama yari yateguwe na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Ikigo cyayo gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (Africa CDC), n’Urwego rwayo Rushinzwe Iterambere, AUDA-NEPAD.
Ni inama kandi yaganiriwemo uburyo bwo guhanga ibishya muri uru rwego, hibandwa ku rwego rw’abikorera ndetse n’ibikorwa by’ubugiraneza.
Perezida Kagame yatangaje ko ubu Afurika iri mu bihe bikomeye hamwe iri guhura n’ibibazo bitandukanye ariko hakaba n’amahirwe atandukanye yo kubikemura.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko uburyo gahunda zijyanye no kwita ku buzima ziterwamo inkunga bwahindutse cyane, bityo ko kugira ngo haboneka amafaranga yo kubuteza imbere, ibihugu bikwiriye kubyitaho cyane, bigashora menshi byifashishije umutungo wabyo, hanyuma hakagenzurwa ko ayashowe yakoreshejwe neza.
Ati “Ntabwo ibyo bigomba kudutera ubwoba. Umurimo wo kubaka umugabane wacu, harimo no guteza imbere inzego z’ubuzima zacu, nta wundi ugomba kuwudukorera. Ibi biduhamagarira gufata inshingano tukita ku bibazo byacu ndetse tugashaka n’uburyo bwo kubikemura.”
Afurika ni umugabane ukize ku mutungo kamere, ndetse ufite ubushobozi bwo kwihaza muri buri kimwe cyose, ariko kubyaza uwo mutungo umusaruro bikaba ingorabahizi.
Nk’ubu imibare igaragaza ko Afurika buri mwaka ikenera inkingo zifite agaciro ka miliyari 1$, mu gihe ikora gusa izingana na 0,2%.
Ni ikintu Perezida Kagame yakunze gukorera ubuvugizi cyane, agaragaza ko bikwiriye guhinduka.
Muri Kamena 2024 ubwo yari mu nama yabereye i Paris mu Bufaransa igamije gutangiza gahunda yo kwihutisha ibijyanye no gukorera inkingo muri Afurika yiswe ‘African Vaccine Manufacturing Accelerator (AVMA)’, na bwo yagarutse kuri iyi ngingo.
Icyo gihe Perezida Kagame yagaragaje ko nubwo COVID-19 yarangiye, abafatanyabikorwa bari muri gahunda yo gukorera inkingo ku Mugabane wa Afurika batigeze birara kuko urugendo rukomeje.
Perezida Kagame yagaragaje ko COVID-19 yongeye gushimangira ko ku Isi hari ubusumbane, bugera no mu by’ubuvuzi.
Ati “Icyorezo cya COVID-19 cyatwaye ubuzima bw’abaririwa muri za miliyoni, ariko kinagaragaza isura nshya y’ibijyanye n’ubusumbane hagati y’ibihugu byateye imbere n’ibiri mu nzira y’amajyambere. Iyi virusi ntabwo yigeze isiga igihugu na kimwe kitagezweho n’ingaruka, ariko kubona inkingo n’ibyifashishwa mu buvuzi ku gihe byari birimo ingorane n’ubusumbane.”
Yakomeje agaragaza ko ubu busumbane ari bwo bwatumye Afurika yicara hamwe isanga umuti urambye ari ugutangiza gahunda yo gukorera inkingo kuri uyu Mugabane.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!