Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki 4 Nyakanga 2022, mu kiganiro yagiranye na RBA, ubwo u Rwanda rwizihizaga imyaka 28 rumaze rwibohoye.
Perezida Kagame yavuze ko iyo myaka 28 yajyanye no guhindura isura u Rwanda rwari rufite mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ahanini bishingiye ku bikorwa byabaga bimaze kugerwaho mu gihugu.
Yagize ati “Bishingira ku bimaze kugerwaho. Abantu bo hanze abenshi bazi u Rwanda, aho rwavuye, aho rugeze ubu bituma bubaha Abanyarwanda cyangwa se babona ko Abanyarwanda bakoresha ukuri, bavugisha ukuri.”
“Hari abatarashatse kumva amateka y’u Rwanda bitewe n’uruhande cyangwa uruhare baba barabigizemo ariko ukuri kw’ibimaze kwerekanwa muri ayo mateka n’ibimaze gukorwa bigaragara, byagiye bituma abantu batumvaga neza u Rwanda cyangwa amateka yarwo bagenda barushaho gusobanukirwa ndetse bakemera ukuri.”
Yavuze ko imbaraga Guverinoma yashyize mu kubaka igihugu zagiye zifasha mu kumvikanisha u Rwanda n’abari baruzi nabi barahinduka.
Yavuze ko abagikomeje kurwifuriza ibibi bagiye batsindwa n’ibyo bikorwa byivugira. Ati “Ubona ibyo bavuga cyangwa icyo bifuriza u Rwanda bitagerwaho kubera ko ibikorwa mu Rwanda birivugira ubwabyo bigatuma abandi bamenya ukuri ntibabe bajijwa. Ibikorwa ni byo byivugira, ababikora baza nyuma ariko ikiri imbere ni ibikorwa.”
Ibyo Perezida Kagame avuga biherutse gushimangirwa na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, ubwo yitabiraga Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma byo mu Muryango w’Ibikoresha Icyongereza, CHOGM22 i Kigali, aho yavuze ko abantu badakwiriye kurebera u Rwanda mu ndorerwamo ya kera kuko rwahindutse bigaragara.
Ahanini yabishingiraga ku banenga ko u Rwanda n’u Bwongereza byasinye amasezerano yo kwakira abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ati “Abenshi kunenga kwabo gushingira ku ishusho y’u Rwanda rwa kera rutakigezweho, bakwiriye kuza hano bakirebera iterambere rwagezeho. Ndababwiza ukuri, twabanje gukora isesengura ryimbitse haba ku mutekano, amategeko n’ibindi.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!