Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi b’ibihugu bya Afurika gufata ingamba zikomeye bahangana n’ubukene bukomeje kuhaba akarande kuko ngo ari ryo fatizo rya mbere rikomeje gutuma kugeza uyu munsi ibyemezo bifatwa kuri uyu mugabane bigifatwa n’Abanyaburayi bahoze bawukoronije.
Ibi Perezida Kagame yabivuze mu nama ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) ikomeje kubera i Kigali, ubwo hatangwaga ikiganiro harebwa icyakorwa ngo urubyiruko rw’uyu mugabane rurusheho kugirira icyizere abayobozi babo no kugira icyizere ko ejo hazaza habo hazaba heza.
Imbere ya Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, Ali Bongo wa Gabon, Mohamed Ould Abdel Aziz wa Mauritania, Visi Perezida wa Kenya William Ruto, abahoze ari abakuru b’ibihugu bitandukanye n’abandi bayobozi bakomeye mu ruhando mpuzamahanga, Perezida Paul Kagame yavuze ko biteye agahinda kubona umugabane wa Afurika ufite ubukungu bukomeye burimo amabuye y’agaciro n’ibindi ariko kubera ko ibi bihugu bitazi umumaro wa byo, ubukene bukaba buhahora ari na byo bikomeje kugaragara ko ibihugu bimwe bigishukwa n’Abanyaburayi kubera ko baba babemereye kugira ibyo babaha.
Perezida Kagame ati: “Ibihugu bya Afurika bikomeje gushukwa kubera ubukene bw’akarande butahacika, kugeza n’aho ibihugu by’u Burayi biza muri Afurika bikareba abayobozi bishyiriweho n’abaturage ubwabo, bikavuga ko bitabashaka bigashyiraho abo byishakiye, ibi byose biterwa n’ubukene buvamo ibishuko no kubeshywa”.
Perezida Kagame avuga ko iki ari ikimwaro gikomereye abatuye uyu mugabane, mu gihe ari wo mugabane ufite ubutunzi butagira ingano, aha akaba yasabye urubyiruko ko aya mateka mabi ari bo bagomba kuyahindura badategereje inkunga z’amahanga, icyakora ngo ibi byatangiye gukorwa birimo kurema ubushobozi mu rubyiruko rushobora kwihangira imirimo no guhanga ibyabeshaho ibihugu byabo.
Ali Bongo Ondimba, Perezida wa Gabon igihugu cyahoze gikoronijwe n’u Bufaransa, mu ijambo rye na we yashimangiye ko bibabaje kubona uburyo uyu mugabane ukomeje kurangwamo ubukene bw’akarande, mu gihe ubukungu buharangwa butagira umubare.
Perezida Ondimba avuga ko impamvu nyamukuru ikomeje gutuma uyu mugabane ukomeje guhura n’akaga k’inzara, ari uko usanga Abanyafurika batazi kubyaza umusaruro umutungo bafite ahubwo ugasanga ujyanwe I Burayi. Yavuze ko kuba Gabon igizwe na 80% by’amashyamba, nyuma y’ubwigenge iki gihugu cyajyanaga uyu mutungo I Burayi ariko ubu byatangiye guhinduka, ku buryo bo ubwabo bashaka uko bakwibyariza umusaruro ibivuye muri ibi biti.
Ikindi Perezida Ondimba avuga ko kirimo kubangamira uyu mugabane mu rugamba rwo kwivana aho uri, kirimo ikibazo cy’umutekano muke wabaye akarande. Ati: “Ubu se wafata imodoka ukava Libreville muri Gabon ukaza mu Rwanda, ubwo se ibyo bikorwa remezo bizubakwa gute mu gihe umutekano muke ukomeje kuba ingume? Ahubwo njye icyo mbona, Afurika yakoze byinshi muri iyi myaka 50 ishize kurusha indi migabane, urebye ibibazo bihahora”.
Perezida wa Uganda Yoweri Museveni we yagarutse ku byo yakoreye igihugu cye cyane cyane urubyiruko ngo rwivane mu bukene, aha akaba yavuze ko umuco wo guhinga abantu bumva ko bahingira guhaza inda gusa birimo gucika, ahubwo hari gahunda yo guhinga abantu bashaka uko bahaza n’amasoko. Yakomeje avuga ko yaharaniye ko inganda zitezwa imbere, ikoranabuhanga n’ibindi, kandi ngo icyashyizwe imbere ni uko buri muryango muri iki gihugu ugomba byibura kugaragaza ikintu ukora kugira ngo wivane mu bukene.
Perezida Museveni avuga ko bitangaje kubona uyu mugabane ugerageza gutera imbere nta bikorwa remezo ugira, aha akaba ari ho yavuze ko Afurika ari umugabane w’ibitangaza.
Yagize ati: “Uyu mugabane ugereranyije n’indi migabane, nta bikorwa remezo ugira, ahubwo no kuba hari iterambere rihari ni igitangaza”.
Umukuru w’igihugu cya Uganda yakomeje avuga ko abayobozi b’uyu mugabane batazibwira ko bategereje iterambere mu gihe nta mashanyarazi ahari, imihanda ikaba nta yo n’ibindi bikorwa remezo.
Ikintu gikomeye Perezida Museveni avuga ko gikwiye guhabwa agaciro n’abayobozi ba Afurika, kirimo kongera abaguzi na ba rwiyemezamirimo. Avuga ko ibihugu bya Afurika bigomba gushyira hamwe ku buryo abaguzi baba benshi, cyane cyane biciye mu guhuza ibice runaka ibi bihugu birimo, gufasha abantu kuba ba rwiyemezamirimo bakomeye, kandi leta zikanabafasha zibaha umutekano urambye w’ibyo bakora.
William Ruto Visi Perezida wa Kenya, we yagarutse ku gituma umutekano muke udacika kuri uyu mugabane, avuga ko ikibazo cy’ubukene budacika ari byo bikomeje gutuma haba ibyaha.
Ruto avuga kuba Kenya igizwe n’urubyiruko rurenga 70%, ibi byatumye uburezi butangwa mu mashuri buba uburezi bw’aho umuntu aba ashobora kwihangira akazi, ibi bikaba ngo byaratumye hafi kimwe cya kabiri cya Kenya harashyizwe amashuri yigisha iby’ikoranabuhanga, ku buryo abavuyemo baza bashobora guhangana ku isoko ry’umurimo.
Ikindi Ruto yibanzeho, kijyanye n’uko 68% by’abatuye Kenya bari mu buhinzi, ibi ngo byatumye Leta iharanira kureba ko ubukene bw’akarande bwakomeje kuranga abahinzi burangira, ku buryo umuntu adahinga agamije kugaburira umuryango we gusa, ahubwo ubuhinzi buteye imbere ni bwo burimo gushyirwamo ingufu.
Ruto yavuze ko Kenya igiye gukuba gatatu amashanyarazi isanzwe ifite, ibintu ngo bitigeze bikorwa mu myaka 50 ishize. Yavuze ko abayobozi b’ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika hari byinshi barimo gukora bitari mu magambo gusa.
Yagize ati: “Ubu abayobozi ba Kenya, Uganda n’u Rwanda biciye mu bufatanye bwabo, kuvana ibicuruzwa ubivana Mombasa-Kampala-Kigali, byavuye ku minsi 22 bigera ku minsi 4 gusa, ibi bizatuma ubucuruzi hagati y’abantu bwiyongera, kuko harimo no kubakwa umuhanda wa gari ya moshi uzahuza ibi bihugu”.
Reba andi mafoto menshi hano.
Andi mafoto



















TANGA IGITEKEREZO