00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yaganiriye na Thabo Mbeki

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 August 2026 saa 08:46
Yasuwe :

Perezida Kagame yahuye na Thabo Mbeki wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo, witabiriye inama ya Africa Mindset Reset Forum baganira ku buryo hakenewe imiyoborere myiza yafasha mu rugendo rwo guhindura imyumvire ya Afurika.

Perezida Kagame yakiriye Mbeki kuri uyu wa 26 Kanama 2026.

Ubutumwa bwashyizwe kuri X y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro bugaragaza ko abayobozi bombi baganiriye ku ntego z’inama Africa Mindset Rest Forum.

Buti “Ibiganiro byabo byibanze ku ntego z’iyi nama n’uburyo hakenewe imiyoborere myiza yafasha mu rugendo rwo guhindura imyumvire ya Afurika.”

Ubwo yari mu kiganiro yatangiye muri iyi nama, Perezida Kagame yagaragaje ko nubwo hari ibibazo Afurika ifite, hari n’intambwe uyu mugabane wateye mu nzego zitandukanye.

Ati “Afurika yanyuze mu bibazo bitandukanye, Afurika kandi yateye intambwe mu nzego zitandukanye, ntabwo ari ibyo gushidikanyaho. Aho Afurika yari iri mu myaka 50 ishize n’imitekerereze, ntabwo ari ho Afurika iri uyu munsi. Birumvikana ko hari ibitaragenze neza aha na hariya, ariko ni intambwe nziza.”

Kimwe mu bibazo Perezida Kagame yagaragaje Afurika ifite ni ukudashyira mu bikorwa ingamba ziba zaganiriweho zigamije kuyigeza ku iterambere. Yashimangiye ko guhindura Afurika bidashoboka mu gihe, Abanyafurika badahinduye imyitwarire n’imikorere.

Ati “Tugomba guhindura umugabane wacu, ariko ntabwo twahindura umugabane wacu tudahinduye imyitwarire yacu, uburyo dukora ibintu, uburyo twitwara, tugomba kubikora kandi ntidukwiriye gukomeza kuvuga ibyo tugomba gukora ariko ngo birangire dukora ibindi, tugomba guhuza ibyo tuvuga, ibyo dushaka n’ibyo dukora kugira ngo tubone umusaruro.”

Perezida Kagame yavuze ko iyo abantu baheze mu magambo, nyuma y’imyaka bashiduka bakiri aho bahoze cyangwa barasubiye inyuma.

Perezida Kagame na Thabo Mbeki baganiriye ku buryo Afurika ikeneye imiyoborere myiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages