00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yaganiriye na Moussa Faki Mahamat uyobora Komisiyo ya AU (Video)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 April 2017 saa 01:11
Yasuwe :

Perezida Kagame yakiriye Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat wifatanyije n’abanyarwanda mu muhango wo gutangiza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni ku nshuro ya mbere Moussa Faki Mahamat wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tchad yagiriye uruzinduko mu Rwanda kuva yatorerwa kuyobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Moussa Faki Mahamat yunamiye abazize jenoside yakorewe abatutsi anashyira indabo ku mva bashyinguyemo ku rwibutso rya Kigali ruri ku Gisozi.

Yavuze ko Jenoside ari icyaha gikomeye cyatumye ibihumbi by’abagabo, abagore n’abana bicwa bazira uko bavutse, biturutse ku ngengabitekerezo ifite ubukana bacengejwemo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages