00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza ku bibazo byo muri RDC

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 23 February 2025 saa 04:03
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, David Lammy. Baganiriye ku mubano w’u Rwanda n’u Bwongereza, n’uburyo hakenewe igisubizo kirambye ku bibazo biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko gishingiye ku biri kubera muri iki gihugu nyirizina.

Ku wa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2025, ni bwo Perezida Kagame yagiranye ibyo biganiro na Minisitiri Lammy, amusobanurira ko u Rwanda rushyize imbere amahoro, ariko ko ibijyanye n’ubusugire n’umutekano warwo bikwiriye guhabwa agaciro no kubahwa.

Perezida Kagame yagarutse kandi ku kamaro ko kubaha inzira z’ibiganiro umugabane (wa Afurika) watangiye mu gushaka ibisubizo birambye ku bibazo bya RDC.

Minisitiri Lammy waganiriye na Perezida Kagame nyuma yo kuganira na Félix Tshisekedi wa RDC, yavuze ko nyuma yo kuganira n’abo bakuru b’ibihugu bombi yasanze ibibazo byo mu burasirazuba bwa RDC byakemurwa binyuze mu nzira z’ibiganiro.

Yagize ati "Imirwano igomba guhagarara nonaha. Abaturage bo muri aka Karere bakwiye kubaho mu mutekano [...] Navuganye na Perezida Tshisekedi na Perezida Kagame ku buryo bwo kubigeraho, dukeneye inzira y’amahoro iyobowe n’ibihugu bya Afurika. U Bwongereza buzashyigikira izo nzira zo guhagarika ayo makimbirane, kandi tuzafata ingamba ku bakomeza kuyenyegeza, Ingamba za politiki ni yo nzira yonyine y’amahoro."

Minisitiri Lammy atangaje ibi mu gihe Guverinoma y’u Rwanda isaba umuryango mpuzamahanga gushyigikira imyanzuro yafashwe n’abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) kuko ari yo yazana amahoro arambye. Iyo irimo ibiganiro bya politiki hagati ya Leta ya RDC n’imitwe bishyamiranye irimo uwitwaje intwaro wa M23.

Ku rundi ruhande Guverinoma iyobowe na Félix Tshisekedi, igaragaza ko isa n’idashyigikiye inzira y’ibiganiro n’umutwe wa M23, mu gihe uwo mutwe wo uvuga ko witeguye inzira y’ibiganiro byakemura ibibazo mu mizi.

Uko kudashaka ibiganiro kwa Leta ya RDC, byatumye umutwe wa M23 ukomeza kwigarurira ibice bitandukanye muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, ivuga ko iri kubohora abaturage b’Abanye-Congo by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi n’abandi bavuga Ikinyarwanda, batotezwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa, uwo mutwe ukagaragaza ko mu gihe Leta yakomeza kwihagararaho imirwano izagera no mu Murwa Mukuru, Kinshasa.

Guverinoma y’u Rwanda ikomeje kunenga uburyo umuryango mpuzamahanga wirengagiza impamvu muzi z’intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC, zirimo itotezwa ry’Abanye-Congo b’Abatutsi, ndetse n’ubufasha umutwe w’iterabwoba wa FDLR uhabwa na Leta ya RDC kandi ufite umugambi wo kuruhungabanya.

Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Bwongereza, David Lammy
Perezida Kagame na Minisitiri Lammy baganiriye ku bibazo byo mu burasirazuba bwa RDC
Perezida Kagame yakiriye Minisitiri Lammy ku wa Gatandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .