00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yaganiriye na Idris Déby ku myiteguro y’inama ya AU

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 22 June 2016 saa 07:00
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yakiriye Perezida Idris Déby Itno wa Tchad usanzwe ari n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, wari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe.

Ibiganiro yagiranye n’Umukuru w’Igihugu byibanze ku myiteguro u Rwanda rurimo yo kwakira inama ya 27 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe izateranira i Kigali kuva kuwa 10 kugeza kuwa 18 Nyakanga.

Mu cyumweru gishize Perezida Kagame yakiriye Perezida wa Komisiyo ya AU, Dr Nkosazana Dlamini Zuma, wanyuzwe n’aho u Rwanda rugeze rwitegura iyo nama ikomeye kuri uyu mugabane, aho u Rwanda ruteganya abashyitsi hagati ya 3500 na 4000 n’abakuru b’ibihugu bagera kuri 54.

Dr Zuma yagize umwanya wo kuzengurutswa ahari ibikorwa bizifashishwa birimo amahoteli, ahazabera inama n’ibindi bikorwa remezo, ashimangira ko nta kabuza abashyitsi bazagubwa neza.

Yagize ati ‘‘Ahazabera inama hameze neza, turishimye kandi itsinda rya AU rizaza mu mpera z’ukwezi ubwo ibizakenerwa bizaba bisuzumwa neza uko bikora.’’

Perezida Déby yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, yakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Emmanuel K. Gasana.

Perezida Déby yasubiye mu gihugu cye ku gicamunsi aho yaherekejwe na Perezida Kagame n’abandi banyacyubahiro baje no kumwakira.

Inkuru bifitanye isano

 Perezida wa Tchad, Idriss Déby unayobora AU arasura u Rwanda

 Perezida wa Tchad agera mu Rwanda (VIDEO)

Perezida Idris Déby Itno wa Tchad yagiriye uruzinduko mu Rwanda
Perezida Idris Déby Itno wa Tchad aganira na Perezida Kagame na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Louise Mushikiwabo
Perezida Idris Déby Itno wa Tchad mu biganiro na Perezida Kagame mbere yo gusoza uruzinduko rwe
Idris Déby Itno wa Tchad aherekejwe na Perezida Kagame
Perezida Idris Déby Itno wa Tchad asoza uruzinduko rwe yagiriye mu Rwanda
Perezida Kagame asezera mugenzi we Idris Déby Itno wa Tchad

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages