00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yaganiriye na Gen Muhoozi ku mutekano w’akarere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 July 2026 saa 11:40
Yasuwe :

Perezida Kagame yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, bagirana ibiganiro byibanze ku mubano ukomeye uri hagati y’u Rwanda na Uganda, amahoro n’umutekano mu karere.

Ibiganiro byahuje impande zombi byabereye i Kigali ku wa 25 Nyakanga 2026, ubwo Gen Muhoozi yagiriraga uruzinduko rw’akazi mu Rwanda.

Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko rw’iminsi ibiri, Gen Muhoozi azaganira n’abayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda ku kongerera imbaraga umubano w’ingabo z’ibihugu byombi.

Ubutumwa bwashyizwe kuri konti ya X y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro bugira buti “Perezida Kagame yakiriye Umugaba w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba. Ibiganiro byabo byibanze ku mubano ukomeye uri hagati y’u Rwanda na Uganda, amahoro n’umutekano mu karere.”

Gen Muhoozi yaherukaga mu Rwanda muri Werurwe 2025. Icyo gihe yaganiriye n’abayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda ku bufatanye bw’impande zombi, asura Ishuri Rikuru rya gisirikare rya Nyakinama riri mu Karere ka Musanze.

Muri iri shuri, Gen Muhoozi yatanze amasomo ku bufatanye bw’ibihugu bya Afurika mu kubungabunga amahoro n’umutekano.

Andrew Mwenda (uhagaze iburyo bwa Perezida Kagame) yari kumwe na Gen Muhoozi
Abayobozi ku mpande zombi banaganiriye ku mutekano n'amahoro mu karere
Perezida Kagame yaganiriye na Gen Muhoozi ku mubano ukomeye urangwa hagati y'u Rwanda na Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages