00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yaganiriye na Dr. Sidi Ould Tah ku bufatanye bw’u Rwanda na Banki Nyafurika itsura Amajyambere

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 31 July 2025 saa 06:38
Yasuwe :

Perezida Kagame yakiriye Dr. Sidi Ould Tah uherutse gutorerwa kuba Perezida wa Banki Nyafurika itsura Amajyambere, AfDB, baganira ku bufatanye bw’impande zombi n’uburyo bwo kubwagura mu bihe biri imbere.

Perezida Kagame yakiriye Dr. Sidi Ould Tah ukomoka muri Mauritanie ku wa 31 Nyakanga 2025 nk’uko Village Urugwiro yabitangaje ibinyujije kuri X.

Itangazo ry’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu rirakomeza riti “Ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye bukomeye hagati y’u Rwanda n’iyi banki no ku bufatanye bw’igihe kiri imbere.”

Ku wa 29 Gicurasi 2025 ni bwo Dr. Sidi Ould Tah yatowe nka Perezida mushya wa AfDB. Yari asimbuye Umunya-Nigeria, Dr. Akinwumi Adesina, warangije manda ye ya kabiri, kuva mu 2015.

Yatowe n’Inama y’Ubutegetsi igizwe na ba Minisitiri b’Imari n’Ubukungu cyangwa ba Guverineri ba Banki Nkuru z’ibihugu binyamuryango.

Agitorwa, yashimiye abamushyigikiye bose bo mu bihugu bitandukanye, agaragaza ko ari intangiriro y’urugendo rutoroshye ariko rw’ingirakamaro.

Ati “Dufatanyije tuzaharanira iterambere rya Afurika binyuze mu bumwe, umurava n’intego.”

Biteganyijwe ko Dr. Sidi Ould Tah azatangira inshingano muri Nzeri 2025. Uyu mugabo w’imyaka 60 y’amavuko afite imyaka 35 y’inararibonye mu bijyanye n’imari.

Mu myaka 10 yabaye Perezida wa Banki y’Amajyambere y’Abarabu muri Afurika (BADEA). Ni umwanya yagiyeho mu 2015.

Mbere yo kujya muri izi nshingano yari Minisitiri w’Ubukungu n’Imari muri Mauritanie.

AfDB ni imwe muri banki zagize uruhare mu iterambere ry’u Rwanda kuko mu 2024 hatangajwe ko yari imaze kurutera inkunga ya miliyari 3,1$ mu mishinga 96 itandukanye.

Iyi banki iherutse kandi kwemeza miliyoni 173,84 z’Amayero azafasha u Rwanda mu mushinga wo guteza imbere urwego rw’ingufu by’umwihariko kugeza amashanyarazi kuri bose.

AfDB igaragaza ko nibura 86% by’ishoramari ryayo mu Rwanda ryibanda ku bikorwa byo kugeza amazi n’amashanyarazi ku baturage n’ubwikorezi.

Mu bikorwaremezo, nibura 46% y’imishinga yayo iba mu bijyanye n’ingufu, 28% mu bijyanye n’amazi n’isukura, naho 13% isigaye iri mu bijyanye n’ubwikorezi.

Mu mpera za 2024 imibare yagaragazaga ko AfDB ikorana n’ibihugu 54 bya Afurika na 27 byo hanze yayo.

Kuva mu 1964 yari imaze gutanga miliyari 112,5$ nk’inkunga cyangwa inguzanyo, yakoreshejwe mu mishinga 5588 irimo 239 yemejwe, 1002 iri gushyirwa mu bikorwa na 4130 yasojwe, mu bihugu bitandukanye.

Perezida Kagame yaganiriye na Dr. Sidi Ould Tah ku bufatanye bwa BAD n'u Rwanda
Perezida Kagame yakiriye Dr. Sidi Ould Tah uherutse gutorerwa kuyobora BAD
Uhereye ibumoso ni Umujyanama wihariye muri Perezidansi ya Repubulika, Francis Gatare, Dr. Sidi Ould Tah uherutse gutorerwa kuyobora BAD, Perezida Kagame na Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages