Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame babanje gukurikira umukino wa kabiri wo mu Itsinda rya Nile Conference mu irushanwa rya Basketball Africa League wahuje APR BBC na Nairobi City Thunders, urangira Ikipe y’Ingabo z’Ihugu itsinze 92-63.
Nyuma y’umukino Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi; Perezida w’Irushanwa rya Basketball Africa League, Amadou Gallo Fall; n’Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa Mpuzamahanga muri NBA, Leah McNab.
Ubutumwa Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro byashyize hanze ku wa 17 Gicurasi 2025 buvuga ko “Baganiriye ku ruhare rw’u Rwanda mu kwakira icyiciro gifungura irushanwa rya Basketball Africa League n’uburyo iri rushanwa ryateye imbere byihuse mu myaka ine ishize.”
Biti “Banagarutse ku bufatanye bugikomeza hagati y’u Rwanda na NBA bugamije guteza imbere impano muri Basketball imbere mu gihugu no ku mugabane wose, hamwe n’amahirwe y’iterambere imikino ishobora kubyarira Afurika.”
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabanjirije iyi mikino, Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall yashimye uburyo u Rwanda rushyigikira iri rushanwa by’umwihariko Perezida Kagame akaba intangarugero mu kwakira iyi mikino.
Ati “Dufite amahirwe ko dushyigikiwe n’abayobozi bakuru yaba abo mu nzego za Leta cyangwa iz’abikorera. Mu Rwanda ho bimaze kugaragara ko dufashwa cyane na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame kuko ni abakunzi ba Basketball bakomeye.”
“Bazi neza akamaro ko kubera intangarugero abandi, cyane cyane abakiri bato bityo n’abandi barebereho, kuko ibyo ni byo dushaka ko ibihugu byose bya Afurika bikora. Biragaragara ko bizabigeraho kuko ibyinshi byifuza kwakira BAL.”
Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi, wari muri iki kiganiro na we yagarutse ku kamaro iri rushanwa ryagiriye u Rwanda, avuga ko kugira ngo rigere aho rigeze ubu rubifitemo uruhare.
Ati “Turi guhindura imibereho, ubuzima n’ishoramari muri Afurika. Twishimiye kandi ko dukomeza kubifatanyamo n’abafatanyabikorwa bo mu Rwanda n’ahandi.”
U Rwanda ni umufatanyabikorwa wa BAL kuva mu 2021. Muri uyu mwaka rwakiriye Itsinda rya Nile Conference rihuriyemo amakipe ya APR BBC, MBB Blue Soldiers, Al Ahli Tripoli na Nairobi City Thunder.
President Kagame and First Lady Jeannette Kagame joined thousands of basketball fans in a sold out BK Arena for the opening day of the 2025 BAL Nile Conference, where Rwanda’s APR Basketball Club secured a 92–63 victory over Kenya’s Nairobi City Thunder, their first win in the… pic.twitter.com/MPttBeMD37
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) May 17, 2025

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!