00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yaganiriye na Chi-Man Kwan uri mu bashinze Raffles Family Office

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 24 February 2025 saa 06:39
Yasuwe :

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru akaba n’umwe mu bashinze ikigo Raffles Family Office, Chi-Man Kwan, byibanze ku iterambere ry’imiyoborere no guhanga udushya mu bigo by’imari, hanagarukwa ku mahirwe y’ishoramari ari mu nzego zitandukanye mu Rwanda.

Chi-Man Kwan yakiriwe na Perezida Kagame kuri uyu wa 24 Gashyantare 2025.

Ubutumwa bwanyujijwe kuri konti ya X y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, buvuga ko Chi-Man Kwan yageze mu Rwanda yitabiriye Inama Mpuzamahanga y’lhuriro ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari (Inclusive Fintech Forum) yatangiye kuri uyu wa 24-26 Gashyantare 2025.

Buti “Perezida Kagame yakiriye Chi-Man Kwan, Umuyobozi Mukuru akaba n’umwe mu bashinze Raffles Family Office, wageze mu Rwanda yitabiriye Inama Mpuzamahanga y’lhuriro ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari. Ibiganiro bagiranye byibanze ku iterambere ry’imiyoborere no guhanga udushya mu bigo by’imari n’amahirwe y’ishoramari mu nzego zitandukanye.”

Biteganyijwe ko Perezida Kagame azafungura ku mugaragaro inama ya IFF ku wa 25 Gashyantare 2025, muri Kigali Convention Center, ahazaba hari abayobozi mu nzego zitandukanye baturutse hirya no hino ku Isi.

Iyi nama itegurwa n’Igicumbi Mpuzamahanga cya Serivisi z’Imari n’Amabanki cya Kigali (KIFC) ku bufatanye n’Ikigo Elevandi gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari na Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR.

Ni ubufatanye bugamije kubaka iri huriro ku buryo riba isoko y’ibisubizo by’ikoranabuhanga muri serivisi z’imari ku rwego mpuzamahanga.

Imibare ya FinSope 2024 igaragaza ko serivisi z’imari zigera ku Banyarwanda 96%, muri bo 86% bakifashisha telefoni igendanwa mu kuzigeraho.

Ibitekerezo byose bizakusanywa muri iri huriro ryitabiriwe n’abarenga 3000 baturutse imihanda yose, bizaba ishingiro ry’ibizaganirwaho mu nama zitandukanye zirimo Singapore FinTech Festival, Japan FinTech Festival, 3i Summit, na Point Zero Forum.

Raffles Family Office ni kimwe mu bigo binini byo muri Aziya y’Amajyepfo y’Uburasirazuba, bifasha imiryango y’abanyemari mu bijyanye na serivisi z’icungamutungo n’ubujyanama. Iki kigo gicunga umutungo ubarirwa muri za miliyari z’amadorari ya Amerika.

Perezida Kagame yakiriye Chi-Man Kwan baganira ku mahirwe y'ishoramari agaragara mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .