00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yaganiriye n’Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi ya CMA

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 September 2026 saa 05:19
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi y’Urwego rw’u Rwanda Rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA), Marc Holtzman byibanze ku iterambere ry’isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda ndetse n’uruhare rwaryo mu kwihutisha iterambere mu bukungu.

Ibiganiro byagarutse ku ruhare rw’isoko ry’imari n’imigabane mu gukusanya imari y’igihe kirekire, kongera ishoramari ry’imbere mu gihugu, ndetse no kongera uburyo ibigo by’abikorera bibonamo imari yo kwagura ibikorwa bakora.

Banagarutse ku kamaro ko gukomeza kubaka isoko ry’imari ritajegajega kandi rishobora guhangana ku rwego mpuzamahanga, kugira ngo rirusheho kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu.

Marc Holtzman yashimiye Perezida Kagame ku gushyigikira isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda, ndetse n’amavugurura yakozwe mu kurushaho kubaka u Rwanda nk’igicumbi cy’ishoramari.

Muri ibi biganiro, Holtzman yari kumwe na Blair Richardson, washinze ikigo Bow River Capital gifite icyicaro i Denver muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ikigo cy’ishoramari gifite umutungo ucungwa ungana na miliyari 7,5 z’Amadolari y’Amerika; Dan Green, Umuyobozi Mukuru wa JA Green Development, ikigo cyita ku micungire y’ibikorwa by’ubwikorezi ku kibuga cy’indege cya Denver; ndetse na Korab Toplica, Umuyobozi Mukuru wa Mabetex Africa, ikigo gikora mu bwubatsi n’iterambere gifite inkomoko mu Busuwisi.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi ya CMA ku iterambere ry’Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages