00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yaganiriye n’abagize Young Presidents’ Organization muri Panama

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 June 2026 saa 09:33
Yasuwe :

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Village Urugwiro itsinda ry’abantu 19 bo mu muryango Young Presidents’ Organization (YPO) n’abo bashakanye baturutse muri Panama, baganira ku mahirwe y’ishoramari aboneka mu Rwanda n’ubufatanye mu by’ubuhungu hagati y’u Rwanda na Panama.

Ibiganiro byabeye i Kigali ku wa 9 Kamena 2026. Itsinda ryaganiriye na Perezida Kagame ryari riyobowe na Rogelio Romero uyobora YPO Gold Panama akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Concretex Panama.

Ubutumwa bwashyizwe kuri konti ya X y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro bugira buti “Ibiganiro byibanze ku iterambere ry’u Rwanda, guteza imbere urubuga rwo kwihangira imirimo n’amahirwe y’ubucuruzi n’ubufatanye mu by’ubukungu hagati y’u Rwanda na Panama.”

YPO ni Umuryango Muzamahanga uhuza abayobozi, ugahuriza hamwe abayobozi ibihumbi 38 b’ibigo by’ubucuruzi byo mu bihugu 130.

Ishami rya Panama rihuriyemo abayobozi bakuru b’ibigo by’ubucuruzi n’ishoramari bikomeye muri iki gihugu.

Mu 2003, Young Presidents Organization (YPO) yahaye Perezida Kagame igihembo cyitwa Global Leadership Award, kubera imiyoborere yahinduye ubuzima bw’Abanyarwanda, ibyo bikagaragarira ku kwimakaza amahoro, ndetse n’ikigero cy’iterambere mu bukungu n’imibereho myiza yabagejejeho.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n'itsinda ry'abo muri YPO Panama
Ibiganiro byibanze ku iterambere ry'u Rwanda n'amahirwe y'ishoramari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages