00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yabwije amahanga ukuri ku bibazo bya Congo, ese yiteguye guhinduka? (Video)

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 19 January 2025 saa 03:42
Yasuwe :

Mu ijambo Perezida Paul Kagame aherutse kugeza ku badipolomate b’ibihugu by’amahanga bakorera mu Rwanda, yagarutse ku miterere y’ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Hari mu gikorwa cy’umusangiro cyabaye Ku wa 16 Mutarama 2025.

Perezida Kagame yavuze ko umwaka wa 2024 wabaye mwiza ku Rwanda, wahuriranye n’ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 no kwibohora ku nshuro ya 30. Yavuze ko kandi ari umwaka wabayemo amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Yashimiye aba badipolomate avuga ko mu myaka 30 ishize, babaye abafatanyabikorwa beza b’u Rwanda mu rugendo rwo kwiyubaka.

Perezida Kagame yagarutse ku bibazo by’umutekano muke mu Karere, avuga ko hari ibihugu byinshi byo hanze ya Afurika byabigizemo uruhare mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Kurikira iki kiganiro kigaruka ku mpinduka zishobora kugaragara nyuma y’iri jambo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .