Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, Perezida Kagame yagaragaje ko ku buyobozi bwa Papa Francis, umubano w’u Rwanda na Kiliziya Gatolika wafashe icyerekezo gishya.
Yagize ati "Ubuyobozi bwe bwaranzwe no kwemera Amateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, byatumye habaho ikiragano gishya mu mubano mwiza hagati ya Kiliziya Gatolika n’igihugu cyacu, ushingiye ku kuri, ubwiyunge, ndetse n’intego ihuriweho yo gushakira ubuzima bwiza Abanyarwanda."
"Mu izina ry’abaturarwanda nanjye ubwanje, nihanganishije Kiliziya Gatolika n’Abagatulika ku Isi yose."
Papa Francis apfuye asize umubano wa Kiliziya n’u Rwanda ukomeye nyuma y’aho aciye bugufi agasaba imbabazi ku ruhare rwa Kiliziya Gatolika muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuva mu 1994 kugeza mu 2017, igihu cyari kibuditse mu mubano wa Kiliziya n’u Rwanda. Abihayimana bashinjwa kugira uruhare mu rwango rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bamwe banayigizemo uruhare, bica abo bari bashinzwe kubwiriza ubutumwa bwiza.
Tariki 20 Gicurasi 2017, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakoreye uruzinduko i Vatican, Umukuru w’Igihugu yakirwa n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika, bagirana ibiganiro byasize imigozi yari iziritse umubano w’impande zombi ucitse.
Icyo gihe Papa Francis yasabye "Imana imbabazi ku byaha ndetse no gutsindwa kwa Kiliziya n’abayo bose barimo n’abihaye Imana batwawe n’urwango ndetse n’ubugizi bwa nabi, bagaca ukubiri n’inshingano zabo z’iyogezabutumwa" mu byabereye mu Rwanda.
Papa Francis yagaragaje "umubabaro ukomeye we bwite, uw’ubutaka butagatifu bwa Vatikani ndetse na Kiliziya muri rusange uturuka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi", anagaragaza kandi "ukwifatanya n’abahekuwe ndetse n’abakomeje kugerwaho n’ingaruka z’ibyo bihe bikomeye".
"Yicishije bugufi yemera imyitwarire mibi yaranze ibyo bihe" ndetse "isiga icyasha isura ya Kiliziya".
Izo mbabazi zaziye igihe kuko umwuka utari mwiza hagati y’impande zombi ndetse bamwe mu bihayimana bavuga ko hari abashakaga gupfukamisha Kiliziya.
Papa Francis apfuye asigiye u Rwanda umu-cardinal. Ubu ku nshuro ya mbere mu mateka ya Kiliziya gatolika mu Rwanda, umwe mu batora Papa azaba ari Umunyarwanda.
Ni nyuma y’uko Antoine Cardinal Kambanda azamutse muri urwo rwego, akagirwa Cardinal. Byari ibyishimo kuri Kiliziya y’u Rwanda kubona umuntu nk’uwo.
Kiliziya Gatolika ifite ibikorwa bikomeye mu Rwanda. Usibye ibijyanye n’iyobokamana, ifite amashuri arenga 2700 ndetse n’ibigo nderabuzima hirya no hino mu gihugu.
Igira uruhare mu bindi bikorwa birimo n’ishoramari mu ngeri zinyuranye nk’ibigo by’imari, amahoteli n’ibindi byinshi biteza imbere ubukungu bw’igihugu.
Papa Francis apfuye mu gihe hari icyifuzo cy’uko azasura u Rwanda, akaba Umushumba wa KIliziya Gatolika wa kabiri ku Isi ukoreye uruzinduko mu gihugu cy’imisozi 1000.
Apfuye kandi hashize iminsi hatangijwe urugendo ruganisha ku ishyirwa mu batagatifu ry’abakirisitu batanze ubuzima bwabo kubera abandi mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!