00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame na Mishra bibanze ku kongera ishoramari ry’abahinde mu Rwanda

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 17 January 2015 saa 07:47
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye Minisitiri ushinzwe inganda nto n’iziciritse mu Buhinde, Shri Kalraj Mishra, baganira ku bufatanye bw’ibihugu byombi, no kuzamura ishoramari mu ikoranabuhanga.
Hari mu ruzinduko, Minisitiri Kalraj Mishra amazemo iminsi itatu mu Rwanda, aho yakiriwe na Perezida Kagame, ku wa Gatandatu tariki ya 17 Mutarama 2015.
Albert Nsengiyumva Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ubumenyingiro yatangaje ko abayobozi ku mpamde (…)

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye Minisitiri ushinzwe inganda nto n’iziciritse mu Buhinde, Shri Kalraj Mishra, baganira ku bufatanye bw’ibihugu byombi, no kuzamura ishoramari mu ikoranabuhanga.

Hari mu ruzinduko, Minisitiri Kalraj Mishra amazemo iminsi itatu mu Rwanda, aho yakiriwe na Perezida Kagame, ku wa Gatandatu tariki ya 17 Mutarama 2015.

Albert Nsengiyumva Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ubumenyingiro yatangaje ko abayobozi ku mpamde zombi baganiriye ku ishoramari n’ikoranabuhanga, hashingiwe ku byakozwe kuva mu myaka itanu ishize.

Ati “Hari ishoramari rishimishije, hari urugomero rwa Nyabarongo tuzataha mu gihe cya vuba rufite megawati 28, byakozwe ku bufatanye hagati y’u Buhinde n’u Rwanda. Ariko na none nko mu buhinzi, u Buhinde buradufasha cyane mu bintu byadufasha kuzamura umusaruro mu rwego rw’ubuhinzi.”

Albert Nsengiyumva Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe ubumenyingiro

Yakomeje avuga ko hari ishoramari rikomeje kugaragara, nko gutunganya ibiva mu buhinzi, sositeye zo mu Buhinde zikomeje gushyiramo ubushobozi.

Abahinde biyemeje kuza gushora imari mu Rwanda

Minisitiri Nsengiyumva yavuze ko abashoramari bakomoka mu Buhinde bafite gahunda yo kuza gushora imari yabo mu Rwanda nyuma y’uko babisabwe na Perezida Kagame ubwo yasuraga iki gihugu mu mwaka w’2014.

Ati “Ntabo yazanye ariko twiteze ko mu gihe kiri imbere hari abashoramari (…) Nkurikije ibiganiro byabaye hari abandi bashoramari biteguye kuza mu Rwanda, kandi biteguye kuzashora imari yabo mu Rwanda. Hari abatangiye kuza hari n’abandi bagiye kuzaza bakora ibintu bitandukanye mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu buhinzi n’ibindi.”

Perezida Paul Kagame bari banamugeneye impano

Shri Kalraj Mishra, Minisitiri ushinzwe inganda nto n’iziciritse mu Buhinde yavuze ko ibiganiro bye na Perezida Kagame byibanze ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi, n’izindi ngingo zitandukanye zose zigamije kuzamura ubukungu. Harimo n’ubufatanye n’ubutwererane hagati y’u Buhinde na Afurika.

Iki gihugu kandi cyiyemeje gushyira imbaraga mu bijyanye n’ubukungu, ubumenyi ngiro, ikoranabuhanga, kwihangira imirimo, ibigo by’ubumenyingiro n’ibindi.

Perezida Kagame yagiye mu Buhinde abakangurira gushora imari mu Rwanda

Mu kiganiro Perezida Kagame aherutse kugirana n’abagize ihuriro ry’inganda mu Buhinde CII (Confederation of Indian Industry) i New Delhi mu Buhinde kuwa 4 Ugushyingo 2014, yabasabye kongera ishoramari mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y’Iburasizuba muri rusange kubera ko ngo hari amahirwe menshi yo gushoramo imari.

Perezida Paul Kagame yari yareretse abahinde amahirwe ari mu gushora imari mu Rwanda no mu Karere

Muri iyi nama yahuriyemo n’abakuru b’ihuriro ry’inganda mu Buhinde barenga 30, Perezida Kagame yabagaragarije ko mu Rwanda hakiri amahirwe menshi bashoramo imari cyane cyane mu bijyanye na serivisi, ubuhinzi busagurira isoko, kongerera abantu ubumenyi n’ibindi.

Ati “N’ubwo ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Buhinde bwazamutse mu myaka mike ishize, igipimo rusange kiracyari hasi; si aho twifuza kugarukira kuko haracyari inzego zitandukanye zakongerwamo ishoramari"

Icyo gihe Perezida Kagame yasabye ishoramari ry’Ubuhinde umuhate wo kurenza miliyoni 78 z’amadolari ya Amerika bashoye mu Rwanda, bagakomeza kuza gukorera mu gihugu no mu muryango wa EAC muri rusange, aharimo gutezwa imbere umuhora wa ruguru, uhuriweho n’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Kenya, Sudan y’epfo na Ethiopia.

Ishoramari ry’Abahinde ryifashe gute mu Rwanda?

Shri Kalraj Mishra, Minisitiri ushinzwe inganda nto n’iziciritse mu Buhinde

Ikigo cy’Igihugu cy’iterambere(RDB) cyatangaje ko mu mwaka wa 2013 Abahinde bashoye amadolari ya Amerika asaga miliyoni 35 mu mishinga 12 mu Rwanda.
Mu 2012 binjije mu Rwanda asaga miliyoni 47 z’amadolari mu mishinga 13, mu gihe mu 2011 hari imishinga 10 yinjije miliyoni 127 z’amadolari harimo sosiyete ya Airtel yinjijemo agera kuri miliyoni 102 z’amadolari.

Mu mpera za 2014, RDB yari imaze kwandika imishinga 64 y’Abahinde.
Leta y’u Rwanda n’Ubuhinde bafatanyije gushinga ikigo gifasha abashaka kwimenyereza kuba abanyamwuga (Incubation Center) kuwa gatanu tariki ya 16 Mutarama 2014.

Amafoto: Village Urugwiro

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages