00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye Intwari z’u Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 1 February 2025 saa 02:04
Yasuwe :

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku Kimenyetso cy’Ubutwari kiri ku Gicumbi cy’Intwari z’u Rwanda, baranazunamira mu rwego rwo kuzisingiza no kurata ibigwi byazo.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 1 Gashyantare 2025, i Remera ku Gicumbi cy’Intwari.

Witabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego z’igihugu barimo Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Kazarwa Gerturde, Perezida wa Sena, François-Xavier Kalinda, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa n’abandi.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ni bo bashyize indabo ku Kimenyetso cy’Ubutwari, bakurikirwa n’uhagarariye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

Intwari u Rwanda rwizihiza kandi rukazirikana ziri mu byiciro bitatu, birimo Imanzi, Imena n’Ingenzi.

Icyiciro cy’Imanzi kirimo intwari zitakiriho zirimo umusikare utazwi izina, uhagarariye abasirikare bose baguye ku rugamba barwanira ineza y’u Rwanda.

Iki cyiciro kandi kirimo Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema, wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye ku wa 1 Ukwakira mu 1994.

Icyiciro cy’Imena kirimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre, Intwari Michel Rwagasana, Uwilingiyimana Agatha, Intwari Félicité Niyitegeka n’Abanyeshuri b’i Nyange.

Icyiciro cy’Ingenzi nta ntwari yari yagishyirwamo, gusa haracyakorwa ubushakashatsi bwo kugira ngo bemezwe.

Umunsi w’Intwari wizihizwa buri mwaka tariki ya 1 Gashyantare.

Imva n'Ibimenyetso by'Intwari z'Igihugu byaravuguruwe
Perezida wa Sena, François-Xavier Kalinda na Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Kazarwa Gerturde
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène (ibumoso) ari kumwe n'Umuyobozi w'Urwego rushinzwe Intwari z'Igihugu, Imidari n'Impeta by'Ishimwe, CHENO, François Ngarambe (iburyo)
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa, na we yari muri uyu muhango
Meya w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yari ahari
Minisitiri w'Intebe, Dr. Ngirente Edouard na Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda ubwo bari bageze ku Gicumbi cy'Intwari
Ubwo Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bari bagiye gushyira indabo ku Kimenyetso cy'Intwari kiri ku Gicumbi cy'Intwari i Remera
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku kimenyetso cy'ubutwari
Uyu muhango witabiriwe n'abayobozi batandukanye mu nzego z'igihugu
Imiryango y'Intwari z'Igihugu na yo yunamiye intwari zayikomotsemo
Ingabo yatoranyijwe yashyize amazina ku rwibutso rw'intwari y'umusirikare utazwi izina
Umuryango wa Maj. Gen Fred Gisa Rwigema wamwunamiye
Intwari n'imiryango y'intwari zatabarutse bafashe ifoto y'urwibutso

Amafoto: Kwizera Herve


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .